Wigeze urota kubona Lionel Messi na Ronaldo mu ikipe imwe? Magingo aya birashoboka. Dore ibitangaza 8 byaba mu gihe Messi yasanga Cristiano Ronaldo muri Juventus

Wigeze urota kubona Lionel Messi na Ronaldo mu ikipe imwe? Magingo aya birashoboka. Dore ibitangaza 8 byaba mu gihe Messi yasanga Cristiano Ronaldo muri Juventus

Aug 06,2021

Ubu tuvugana Messi ari mu mubare w'abantu ku Isi badafite akazi nyuma yo gutandukana na FC Barcelona yari amazemo imyaka 18.

 
 


 

 

Kuri iy'Isi nta muntu n'umwe wakwiyumvisha ko hari igihe Cristiano Ronaldo na Lionel Messi bashobora kuzakina mu ikipe imwe, aba baranze imyaka igera kuri 13 iheruka ari bamwe mu bakinnyi bayoboye umupira w'amaguru ku isi. 

Ni abakinnyi twavuga ko bari kubyina bavamo ariko bidakuyeho ko abantu bagifite inzozi zo kubabona umwe afasha undi kwishimira igitego. Ubuzima rero bw'ibi birangirire aho butereye ubwoba, ni uko batanavutse mu gihugu kimwe wenda ngo tujye tubabona basangira urwambariro mu ikipe y'igihugu.


Nyuma y'aho Messi atandukaniye na Barcelona ikipe yamureze bapfuye ubushobozi, si amakipe menshi yabasha guhemba no gutunga uyu mukinnyi n'ubwo azagenda yigurishije. Ubukene buri mu makipe atandukanye i Burayi ni kimwe mu nzitizi ziri bugonge ikipe yose ishaka Messi. Mu makipe uyu mukinnyi ashobora kwerekezamo harimo ikipe ya PSG, Manchester City, Manchester United, Chelsea na Juventus.


Reka turebere hamwe ibitangaza byabera mu kibuga igihe aba bakinnyi baramuka bakinanye mu ikipe imwe, ariko tukaba tugiye kwifashisha ikipe ya Juventus kuko Messi nk'umukinnyi udafite ikipe bikunze niwe wasanga Ronaldo muri Juventus.

1. Juventus yaba ikirombe cya zahabu;

Mu gihe Messi yasanga Ronaldo muri Juventus mu kibuga hajya haba harimo ibihembo by'umukinnyi witwaye neza ku isi bigera kuri 11 ndetse n'ibihembo bigera ku 10 by' umukinnyi watsinze ibitego byinshi iburayi.

2. Juventus yabona abafana batagira ingano:

Mu gihe Ronaldo na Messi baba bakinira ikipe imwe, nta mufana ku isi wajya upfa gucikwa umukino wa Juventus kuko hafi y'abafana bose ku isi baba bafite umukinnyi bafana hagati ya Messi na Ronaldo. Messi akiri muri Barcelona na Ronaldo ari muri Real Madrid, wasangaga umukino uhuza aya makipe buri muntu ku Isi ukurikirana umupira w'amaguru afite uruhande ahagazeho, ubwo kuri ubu amaboko yaba yahurijwe hamwe.


3. Igiteranyo cy'ibitego kidasanzwe:

Mu gihe  Messi na Ronaldo bakina mu ikipe imwe mu gihe aba bakinnyi bose  babanza mu kibuga, twajya tubona abakinnyi 11 ba Juventus harimo abakinnyi 2 bafite ibitego birenga 1200 mu buzima bwabo.

 

4. Kwishakamo urukundo:

Mu gihe Messi na Ronaldo baba bakina mu ikipe imwe, bakwishakamo urukundo rutabayeho mu gihe gishize hagati yabo kugira ngo baganze ubufatanye bwa Neymar na Mbappe, ndetse n'abandi bakinnyi baba bagezweho ku isi. Icyo gihe twajya tubona Ronaldo asaba umupira Messi, ndetse Messi na Ronaldo bakajya bahagararana baganira uko bagiye gutera kufura.

 

5. Kureshya abakinnyi byakoroha.

Mu gihe Messi na Ronaldo baba bakina mu ikipe imwe, byakorohera Juventus kuba yabona abandi bakinnyi, babumvisha ko bagiye kubaka ikipe ikomeye barimo Mbappe, Lewandowski, Kevin De Bruyne n'abandi.

Aba bakinnyi baranzwe n'ihangana ririmo ubwubahane 

 

6. Kwegukana ibikombe byose biteganywa muri ruhago:

Mu gihe Messi na Ronaldo bakinana mu ikipe imwe buri mwaka w'imikino hajya haba hitezwe ko ibikombe byose bikinirwa Juventus izabyegukana ndetse amakipe bahura akajya aza yikandagira.

 

7. Kwihorera kudasanzwe :

Yaba ari amahirwe adasanzwe kuri Juventus ngo yihorere ku makipe amaze igihe ayitsinda kuko nk'imikino ibiri ya nyuma ya Champions League iheruka gutsindwa harimo, uwa 2015 batsinzwe na Barcelona yaririmo Messi ndetse n'umukino  bahuyemo na Real Madrid mu 2018.

 

8. Akazi gakomeye kuri Massimiliano Allegri

Amateka adasanzwe yaba akozwe na Massimiliano kuko ni we mutoza wa mbere waba atoje aba bakinnyi bari mu ikipe imwe. Gusa, na we twakwibaza ku kazi yaba afite mu gihe yahitamo gusimbuza umukinnyi umwe agasigamo. Massimiliano aho yajya aba ari hose yajya avuga ko ari we mutoza wasabye Messi na Ronaldo guceceka bakamutega amatwi akababwira uko umukino bari buwitsinde.


Ronaldo ati  "Haguruka twigendere"

Ese wowe mufana wasomaga iyi nkuru, uramutse ufana Real Madrid cyangwa FC Barcelone wakwemera guhoberana n'umufana wa Barcelona(Real Madrid) kubera igitego gitsinzwe na Messi ahawe umupira na Ronaldo?