Abasore: Dore abakobwa 6 udakwiriye gutekereza gushakana nabo mu buzima bwawe niba wifuza urugo rwiza

Abasore: Dore abakobwa 6 udakwiriye gutekereza gushakana nabo mu buzima bwawe niba wifuza urugo rwiza

Aug 06,2021

Abasore benshi bagorwa no guhitamo uw’ubuzima bwabo, ugasanga bamwe barebera cyane ku buranga cyangwa ku mafaranga afitwe n’uwo mukobwa cyangwa umutungo w'iwabo. Niba uri umusore ushikamye rero, aba bakobwa tugiye kukubwira nta n'umwe wavamo umugore mwiza ukubereye.

 

1. Umukobwa utekereza ko afite amafaranga / Ari umukire

 

Umukobwa utekereza ko afite amafaranga aragorana kandi iteka aba yiyumva ndetse nawe urabizi ko bigorana kubana n’umugore wumva ko akurenze. Uyu mukobwa rero azajya yumva yagufatira buri mwanzuro kubera ko atekereza ko ntacyo ushoboye kwishyura. Uyu mukobwa nta na kimwe azagufasha mu mubano wanyu, rero niba ubishoboye mugendere kure.

 

2. Akunda guhinduka cyane

 

Umukobwa ukunda kwisanisha n’iminsi, uyu mukobwa ni mubi cyane. Mbese uba usanga areba ibigezweho, ashaka amakanzu meza ahenze,…Umukobwa ugukunda azagukundira uwo uri we, ntabwo azagukunda kubera ko wambara nk’umukire, azagukundira umuhate ushyiramo n’uburyo umukunda. Niba ubona uwo mukobwa atangiye kuzana ibintu byinshi, ni cyo gihe cyawe cyo kumusezerera.

 

3. Umukobwa ufuha cyane

 

Gufuha ni ibintu bisanzwe, ariko natwe twanditse ngo ‘ufuha cyane’. Umukobwa ufuha birengeje urugero uwo ntacyo ari cyo kuri wowe kuko yazakubabaza cyane. Uyu mukobwa akenshi yajya azana ibintu by'ahahise akabikwibutsa kandi wowe utekereza ko byarangiye. Kuri wowe rero nk’umugabo fata umwanzuro umusezere hakiri kare.

 

4. Umukobwa udakurikirana ibintu

 

Umukobwa udakurikirana ibintu, ahubwo ugasanga ari umwirasi, mugendere kure uwo ntacyo azakugezaho niba ushaka kubaka ibintu byawe. Uyu mukobwa ntacyo yakwikorera ubwe kuko ni umunebwe. Uyu mukobwa ntabwo yakubaka umubano mwiza cyangwa ngo akomeze urugo. Twese tuzi ko gukora ari byo bizana amafaranga, ariko uyu mukobwa we azi ko amafaranga ava mu mufuka w’umugabo gusa.

 

5. Umukobwa udasaba imbabazi/Umukobwa usaba imbabazi bigoranye

 

Uyu mukobwa yakubabaza kugeza ubwo nawe wiyanze. Umukobwa ugorwa no gusaba imbabazi kabone n’ubwo yaba ari mu makosa mugendere kure. Umukobwa ugira amarangamutima iteka amwemeza ko ari mukuri, mugendere kure. Umukobwa ni umwemera amakosa kabone n’ubwo yaba atari we unayafite.

 

6. Umukobwa ugendera cyane ku nama za nyina [Mummy’s Muppet]

 

Umukobwa ujya kubwira nyina buri kantu kabaye hagati yanyu mu rugo cyangwa mu rukundo rwanyu, uwo ntacyo yakumarira. Asaba nyina inama no ku tuntu tworoshye kuba yakwikemurira. Uyu mukobwa rero akora ibyo nyina amubwiye byiza cyangwa bibi ntazi kwifatira umwanzuro. Mugendere kure.

Inkomoko: Opera News