Rutahizamu Babuwa Samson yamaze kwerekeza muri Angola mu ikipe izakina CAF confederation Cup

Rutahizamu Babuwa Samson yamaze kwerekeza muri Angola mu ikipe izakina CAF confederation Cup

Aug 07,2021

Rutahizamu w'umunya-Nigeria Babuwa Samson, yamaze kwerekeza mu kipe ya Bravos do Maquis yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cya Angola.

Babuwa yabwiye BWIZA dukesha iyi nkuru ko yasinye amasezerano y'umwaka umwe muri iriya kipe ibarizwa mu gace ka Luena ho mu ntara ya Moxeco.

Amakuru  avuga ko Babuwa ari we wifuje ko we na Bravos do Maquis basinyana amasezerano y'umwaka umwe yonyine.

Impamvu ngo ni uko uyu mugabo yifuza kwitwara neza muri shampiyona ya Angola byaba ngombwa akanayobora abatsinze ibitego byinshi, hanyuma mu gihe shampiyona yarangira akaba yahita ajya mu yindi kipe ikomeye ariko nk'umukinnyi wigenga.

Ibi bisobanuye ko amafaranga yose yagurwa yahita ajya ku mufuka we.

Babuwa Samson yerekeje muri Angola nyuma yo gusoza amasezerano yari afitanye na Kiyovu Sports yagezemo mu mwaka ushize avuye muri Sunrise FC.

Futebol Clube Bravos do Maquis yerekejemo yarangije shampiyona ya Angola iri ku mwanya wa kane, ikazahagararira kiriya gihugu mu mikino nyafurika ya Total CAF Confederation Cup.