Rusizi: Umubyeyi yagiye gutabara umwana we wari urohamye mu mugezi nawe agwamo arapfa

Rusizi: Umubyeyi yagiye gutabara umwana we wari urohamye mu mugezi nawe agwamo arapfa

Aug 07,2021

Mu mudugudu wa Cyimbogo, akagari ka Karangiro mu murenge wa Nyakarenzo, akarere ka Nyamasheke haravugwa inkuru ibabaje cyane y’urupfu rutunguranye rw’umusore w’imyaka 14 y’amavuko witwaga Niyogushimwa Jean Claude wigaga mu wa 5 w’amashuri abanza ku ishuri ribanza rya Karangiro mu murenge wa Nyakarenzo, na se witwaga Niyibizi Vincent w’imyaka 56, bombi barohamye mu mugezi wa Rusizi.

Nk’uko umukuru w’umudugudu wa Cyimbogo ba nyakwigendera bari batuyemo akaba ashinzwe n’umutekano kuri uwo mugezi nk’inkeragutabara ihakorera Nyirinkindi Oreste yabitangaje ngo uyu musore , murumuna we na se bagiye guhinga mu murima basanzwe bahingamo imboga hafi y’umugezi wa Rusizi mu mudugudu wa Nyamagana akagari ka Kabuye aho bari batuye mbere, barangije guhinga bitegura gutaha abo bana bombi basanga abandi bana bogaga muri uwo mugezi na bo batangira koga.

Ati: "Ubwo bogaga se na we yitegura ngo batahe yagiye kumva yumva abana boganaga n’abo be bavugije induru bavuga ko Niyogushimwa Jean Claude arohamye, arimo yibira yuburuka akongera akibira kuvamo byanze, se ahubuka haruguru yari ari yiruka agira ngo amutabare kuko ubusanzwe ngo azi koga, aho kumutabara na we ararohama barabura, imirambo yabo n’ubu ntiraboneka.

Byabaye ku wa 5 Kanama, kugeza ubu abaturage barasimburana bashakisha ko hari aho ba nyakwigendera bakuburukira n’ubu imirambo yabuze ngo tuyishyingure, gusa n’ubundi nk’umuntu uhashinzwe umutekano dufite ikibazo gikomeye cyane cy’abana benshi baza kuhogera muri ibi biruhuko tukagira impungenge ko hazarohama n’abandi, cyane ko hakunda kurohama abana cyane kuko n’umwaka ushize muri kariya gace higeze kurohama abandi bana 2 bavukana barapfa, tugasaba ababyeyi gucunga abana babo muri ibi bihe by’ibiruhuko kuko bitoroshye na mba.’’

Avuga ko bageregeza kubirukana ngo batahe bamwe bakumva abandi bakabananira bakimukira ahandi harimo no mu kiyaga cya kivu uyu mugezi usohokamo, impungenge zikaba ari zose,kuko n’abana bahazana n’ababyeyi babo mu mirimo babona abandi boga bakumva bata ya mirimo bakabakurikira nk’uko byagendekeye uyu wapfanye na se, murumuna we we, akagira amahirwe akoga akavamo, ababyeyi bakaba bakwiye kongera imbaraga mu kurinda abana babo aya mazi atarabahekura ari benshi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Karangiro, Nzamwitakuze Dative,yabwiye Bwiza.com ko abaturage b’utugari twa Karangiro na Kabuye bashyizwe mu byiciro byo gushakisha imirambo ya ba nyakwigendera no gushakisha icyo bafashisha abasigaye,cyane ko wari umuryango ukennye cyane,imibereho yose icungirwa kuri uyu mugabo.

Ati: "Turakomeza gushishikariza abaturanyi babo gufasha uko bashoboye abasigaye kuko imibereho y’uyu muryango yari igoye ari uyu mugabo bacungiraho, kandi kuburira umwana na se icyarimwe byashenguye n’abaturanyi cyane,ariko turakora uko dushoboye tubabe hafi.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem yabwiye Bwiza.com ko mu mabwiriza yo kwirinda COVID-19 kujya mu kivu n’imigezi koga bitemewe.

Ati:Natangira nkubwira ko ubu nta bana bemerewe kujya mu kivu cyangwa mu mugezi wa Rusizi koga, iriya mpanuka yabaye ejo ni iy’umubyeyi wari wajyanye n’abana be mu mirimo, abana babonye bagenzi babo hafi aho boga muri uriya mugezi na bo bajyamo. 

 

Mu by’ukuri tuzi ko muuri iki gihe cya COVID-19 koga mu kiyaga,mu migezi cyangwa muri pisine bitemewe, icyo tugomba gukora nk’ubuyobozi dufatanije n’ababyeyi,ni ukubwira abana kuguma mu ngo iwabo, ko n’abagiye ku mpamvu zizwi n’imiryango,nko mu mirimo cyangwa ahandi,bagomba kwitwararika ntibajye mu bikorwa bibakururira impanuka.’’

Ku bana bajyayo bavuga ko bagiye muri siporo kandi yemewe, Meya ati: "Birasobanutse neza ko siporo yo kujya koga itemewe, na pisine hajyayo abaraye mu mahoteli. Abana rero bari mu biruhuko bagomba kubyumva kuko COVID -19 na bo ibatwara ubuzima, uko abakuru bakangurirwa kubahiriza amabwiriza n’abana birabareba."

Yakomeje ati: "Aho tugira hogerwa hazwi ni ahahoze intara ya Cyangugu ariko na ho ubu harafunze kuko hari gukorerwa imirimo y’ubwubatsi, n’ahandi hose ku myaro ntibyemewe abayobozi barahakurikirana, tukibutsa ababyeyi ko bagomba kumenya ko mu biruhuko abana babo bagomba kujya mu murongo wo kwirinda COVID-19, umwana uzabirengaho tuzabaza umubyeyi we impamvu, kuko itegeko rihana abarenze ku mabwiriza bose, abayobozi na bo bakaba bafite inshingano zo kubahiriza amabwiriza kimwe ku bakuru no ku rubyiruko harimo n’aba banyeshuri bari mu biruhuko.’’

Mu rugo rwa nyakwigendera Niyibizi Vincent hasigaye umugore, abana 5 n’umwuzukuru we. 

Tags: