Hari gukorwa indege z'indwanyi z'igisekuru cya 6 zizaba zimeze nk’iz’ibivejuru - Amafoto

Hari gukorwa indege z'indwanyi z'igisekuru cya 6 zizaba zimeze nk’iz’ibivejuru - Amafoto

Aug 07,2021

Indege z’indwanyi z’igisekuru cya gatandatu ibihugu bitandukanye byatangiye imishinga yazo ni icyiciro cy’indege z’intambara zizaba ziteye imbere kurusha iz’igisekuru cya gatanu ziriho ubu.

. Indege z'indwanyi ziteye imbere kurusha izinda ku isi

. Indege z'igisekuru cya 6

. Indege z'indwanyi za Leta zunze Ubumwe za Amerika(USA)

. Indege z'indwanyi z'Uburusiya(USA)

. Indege z'indwanyi z'Ubushinwa

. Indege z'indwanyi zimeze nk'iz'ibivejuru

Ibihugu byinshi byamaze gutangaza gahunda bifite zo gukora indege z’indwanyi z’igisekuru cya Gatandatu (sixth-generation fighter jets), harimo nk’u Buyapani, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, u Bufaransa, u Butaliyani, Sweden, u Budage, Espagne, u Burusiya, u Buhinde, n’u Bushinwa.

USA: F/A-XX

Biteganijwe ko Ingabo z’Amerika zirwanira mu kirere (USAF) hamwe n’ingabo z’Amerika zirwanira mu mazi (USN) zizatangira gukoresha indege z’indwanyi z’igisekuru cya gatandatu za mbere muri 2030. Igisirikare cyo mu kirere cya Amerika (USAF) gikomeje ubushakashatsi ngo kizabashe gukora izi ndege zigomba gusimbura izisanzwe zo mu gisekuru cya gatanu nka McDonnell Douglas F-15 hamwe na Lockheed Martin F-22 Raptor.

Japan: Mitsubishi F-X

 

Mu 2010 nibwo Guverinoma y’u Buyapani yahishuye umushinga wo gukora indege z’indwanyi z’igisekuru cya gatandatu. Ku itariki ya 22 Werurwe 2016 bwasuzumye indege ya mbere ya Mitsubishi X-2. Ku itariki ya 01 Mata 2020, nibwo uyu mushinga watangiye gushyirwa mu bikorwa ku mugaragaro, aho biteganyijwe ko zizasimbura Mitsubishi X-2 muri za 2030.

U Bwongereza, Sweden n’u Butaliyani: BAE Systems Tempest

Muri Nyakanga 2014, nibwo komite ishinzwe umutekano mu nteko y’u Bwongereza yashyize ahagaragara raporo ivuga ku bijyanye n’ejo hazaza h’u Bwongereza "n’imiterere y’ingabo zirwanira mu kirere nyuma ya 2030". Raporo yerekanye ko u Bwongereza bushobora gutangiza gahunda yo kubaka indege z’indwanyi z’igisekuru cya gatandatu zigomba kuzasimbura Eurofighter Typhoon basanga zizaba zitakijyanye n’igihe muri 2040.

Muri Nyakanga 2018, umunyamabanga wa Leta w’u Bwongereza ushinzwe ingabo, Gavin Wiliamson, yashyize ahagaragara ingamba z’u Bwongereza zijyanye no kubaka ubushobozi bw’ingabo zirwanira mu kirere ndetse anatangaza ko hashyizweho igitekerezo cyo kubaka indege z’indwanyi z’i gisekuru cya gatandatu ziswe BAE Systems Tempest.

Mu 2019, Sweden n’u Butaliyani byiyunze kuri uyu mushinga.

Muri 2019, u Buhinde n’u Buyapani byatumiwe ngo byiyunge kuri uyu mushinga.

U Bufaransa, u Budage na Espagne: FCAS (Future Combat Air System)

U Bufaransa busanzwe busangiye indege z’igisekuru cya gatanu zo mu bwoko bwa Eurofighter Typhoon n’ibindi bihugu byo mu Burayi nk’u Bwongereza n’u Budage, bukaba rero bwararetse kugira izindi ndege zabwo zihariye z’iki gisekuru ahubwo buhita buhanga amaso ku kubaka iz’igisekuru cya gatandatu.

Muri Nyakanga 2017, nibwo u Bufaransa n’u Budage byatangaje ko bizafatanya kubaka indege z’indwanyi nshya zigomba gusimbura izi Eurofighter Typhoon, Panavia Tornado na Dassault Rafale.

Igisirikare cyo mu kirere cy’u Budage, ku bufatanye na Airbus Defence and Space bakaba bari ku cyiciro cy’ibanze cyo kubaka indege z’indwanyi z’igisekuru cya gatandatu zahawe izina rya FCAS biteganyijwe ko zizatangira gukoreshwa hagati ya 2030 na 2040.

Espagne yatangaje mu Ukuboza 2018 ko na yo iziyunga kuri uyu mushinga.

U Burusiya: Mikoyan PAK DP 

Ku itariki ya 26 Kanama 2013, nibwo u Burusiya bwashyize ahagaragara bwa mbere igitekerezo cyo kubaka indege z’indwanyi z’igisekuru cya gatandatu. Abarusiya bo banatangaje ko bishoboka cyane ko izi ndege zabo zishobora no kuzaba zidatwarwa n’abapilote. Ariko, ntabwo bagombaga gusimbuka kubaka indege z’igisekuru cya gatanu zigomba kuba zihanganye n’iz’Abanyamerika, aho kuri ubu bashyize ahagaragara Sukhoi Su-57 bivugwa ko zishobora kuba zinarusha ubushobozi F-22 Raptors z’Abanyamerika mu bijyanye n’imikorere, umuvuduko, gutinda mu kirere n’ibindi.

Mikoyan PAK DP rero ni umushinga w’u Burusiya wo kubaka indege z’indwanyi z’igisekuru cya gatandatu ndetse bivugwa ko izi ndege ikorwa ryazo ryatangiye ndetse zikaba zitegerejwe bitarenze mu 2028.

Ibihugu nk’u Bushinwa n’u Buhinde nabyo bivugwaho kuba biteganya kubaka indege z’indwanyi z’igisekuru cya gatandatu ariko bikaba bitarabyemeza neza kuko n’imishinga yo kubaka iz’igisekuru cya gatanu itararangira.

U Bushinwa buvugwaho kuba buteganya kubaka J-28 (Jianjiji -28) nk’indege z’indwanyi zizaba zifite ikoranabuhanga ry’igisekuru cya gatandatu, mu gihe u Buhinde nabwo bwaba buri gukora HAL AMCA (Advanced Medium Combat Aircraft) ariko hataramenyekana neza neza niba zizaba ari iz’igisekuru cya gatanu cyangwa icya gatandatu, cyangwa zishobora kuba iz’icya gatanu ariko zivanzemo ikoranabuhanga ry’icya gatandatu.

J-28 fighter