Uko wakwivura ibiheri byo mu maso cyangwa ibishishi mu buryo bwihuse ukoresheje tungurusumu
Abanyarwanda babivuze ukuri ngo ijoro ribara uwariraye! Niba uhura n'ikibazo cyo gusesa ibiheri umunsi ku munsi uzi ipfunwe bitera kuko cyane cyane bikunze kuza hari nk'igikorwa kidasanzwe uteganya nk'ikirori runaka cyangwa ibazwa ry'akazi.
. Uko wakwivura indwara y'ibishishi cyangwa ibiheri byo mu maso
. Akamaro ka Tungurusumu ku ruhu rw'umuntu
. Uko wakoresha tungurusumu wivura
Iki gihe ubirwaye agerageza ubwoko bw'imiti yose ngo arebe ko byakira ndetse hari n'abafata umwanzuro wo kubishima no kubimena gusa ibi birangira wiyangirije uruhu cyangwa ukarutera udukomere duto duto. Uyu munsi uri umunyamahirwe kuko hari umuti woroshye wagufasha,ubutaha igihe ushatse kuvanaho ibishishi mu maso uzifashishe tungurusumu!
Tungurusumu
Uretse kuba tungurusumu izwiho guhumuza ibiryo neza no kubiryoshya,inatuma uruganda rutunganya ibyo kurya mu nda rwitwara neza mu mikorere yarwo ikindi kandi hari n'abayikoresha mu gukora salade. Tungurusumu ifasha mu iringaniza ry'imisemburo imwe n'imwe ari na byo bigirira umumaro uhambaye ibice bigaragarira inyuma nk'uruhu.
Uruhu
Ibyiza byo kurya tungurusumu ni byinshi ariko hari ibyiza bindi byinshi ishobora kumarira umubiri kabone nubwo itaba yariwe mu biryo. Dusubiye mu bihe byahise mu kinyejana cya 18,abasirikare bakundaga kwifashisha tungurusumu bakayisiga mu bikomere birinda udukoko twabyinjiramo tukiberamo bikarushaho kuba bibi. Gusa muri iki gihe ubu si uburyo bwiza bwo kuvura ibikomere kuko hari imiti mishya ikora ako kazi neza kurusha ubu buryo ariko ibyo byabayeho ni gihamya cy'uko tungurusumu ibasha kwica udukoko twakwangiza igikomere cyangwa irindi yangirika ry'uruhu. Ibi biragaragaza ko ntawashidikanya ko tungurusumu yavura ibishishi kuko na byo ni imwe muri izi ndwara zibasira uruhu rwa muntu.
Ibishishi
Wowe ufite ikibazo cyo kurwara ibishishi bikagutera ipfunwe nta mpamvu yo kwiheba kuko hari ibyiringiro. Ikintu cya mbere ugomba gukora ni koga mu maso ukoresheje amazi y'akazuyazi n'agatambaro korohereye maze utunganye tungurusumu yawe uyicemo uduce duto duto ku buryo tungurusumu ibyara ibisa n'umutobe. Urafata twa duce udusige ku ruhu ahari bya biheri maze uryame ureke wa mutobe ukumireho. Uyu muti ufasha uruhu cyane aho uduheri duto duto duhita twuma ako kanya Kandi n'ibiheri byari biri munsi y'uruhu bihita bihagarara gusohoka bikuma.
Isuzume
Hari abantu bagira umubiri udakorana na tungurusumu ni byiza rero kubanza ukagerageza kureba uko uruhu rwawe rwakira tungurusumu. Banza ugeragereze nko ku gaheri kamwe ahagana ku rukenyerero cyangwa hafi n'ibitsike nubona uruhu rugize ikibazo uzareke kuyerageza uburyo bwo kwisiga tungurusumu kuko icyo gihe yakwangiza uruhu ahokuruvura.
Iyi nkuru nayo yakugirira akamaro
Menya byinshi ku ndwara y’ibiheri byo mu maso cg se ibishishi