U Burundi bwahaye isezerano rikomeye u Rwanda nyuma yo kurushyikiriza abana bwafashe bukanaruganuza
Guverineri w’Intara ya Kayanza mu Burundi ihana imbibi n’Intara y’Amajyepfo mu Rwanda, Cishahayo Remy,wageze mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu mu muhango wo gushyikiriza u Rwanda abanyarwanda barindwi bafatiwe mu Burundi bambutse mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Bwana Cishahayo yijeje u Rwanda ko nta muturage we cyangwa undi wese mu Burundi uzava muri icyo gihugu agiye kugirira nabi u Rwanda.
Nyuma y’ibiganiro byihariye byamuhuje na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, Cishahayo Remy yavuze ko gushyikiriza u Rwanda abo baturage ari ikimenyetso cy’umubano w’ibihugu byombi uri kugenda ujya mu buryo.
Yagize ati “Muri make twari twazanywe no kubasuhuza kugira ngo tumenyane kuko umubanyi ni we muryango, bivuze ko umuturanyi ari umuntu ukomeye. Ikindi cyatuzanye ni ugusubiza abantu barindwi bafatiwe i Burundi, twabafashe tariki 3 Kanama, dukora iperereza dusanga icyabagenzaga ntabwo ari uguteza umutekano muke, dusanga ntacyo twabashinja mu bijyanye no guhungabanya umutekano turavuga tuti ’reka tubasubize igihugu gituranyi basubire mu ngo zabo bakomeze imirimo yabo.’”
Cishahayo yavuze ko u Rwanda n’u Burundi nk’igihugu cy’igituranyi, bikwiriye ko babana neza.
Ati “Murabizi ko u Rwanda n’u Burundi ari ibihugu by’abavandimwe, dusangiye umuco, tuvuga rurumi rumwe. Ni ngombwa ko umubano usubukurwa. Abayobozi b’ibihugu byacu turabizi ko bari kubitunganya, ni abayobozi bakunda ibihugu byabo, bakunda abaturage babo.”
Guhera mu 2018, u Burundi bwakunze kuba inzira y’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Urugero ni umutwe wa FLN wagiye ugaba ibitero bigahitana abaturage, wahashywa n’ingabo z’u Rwanda ugahungira mu ishyamba rya Kibira mu Burundi.
Guverineri Cishahayo yavuze ko kuri ubu, nta mugizi wa nabi uzava mu Burundi aje kugirira nabi u Rwanda.
Ati “Abanyarwanda twabizeza ko nta nkozi y’ibibi izava mu Burundi ngo ize gutera u Rwanda, uwo nituzamwihanganira kandi natwe twizeye ko nta nkozi y’ikibi izava mu Rwanda ngo ize gutera u Burundi.”
Nubwo abayobozi ku mpande zombi bizeza ko ibibazo biri gushakirwa umuti, haracyari ikibazo cy’imipaka ihuza ibihugu byombi igifunze ari na yo ntandaro ahanini y’abaturage bambuka mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Guverineri Cishahayo yavuze ko abaturage bakomeza kwihangana icyo kibazo kigashakirwa umuti n’inzego nkuru mu bihugu byombi.
Ati “Abaturage betegereze bihanganye, imipaka iracyafunze abayobozi b’ibihugu byacu ntibaratubwira ko bayifunguye gusa biri mu nzira barimo kubitunganya.”
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice yavuze ko ibyakozwe n’ubuyobozi bw’Intara ya Kayanza, ari ikimenyetso cy’uko umubano mwiza wahoze uranga ibihugu byombi uri kuzahuka.
Ati “Iki ni ikimenyetso cyiza kigaragaza ubushake bwa politiki kugira ngo ibihugu byacu bikomeze bibane kandi neza. Icyo dusaba ni uko abaturage barekera aho gukomeza gukora amakosa yo kuba barenga imipaka kandi bitemewe, bihangane dutegereze icyo ubuyobozi bw’ibihugu byombi bizatumenyesha.”
Kayitesi yavuze ko imibanire myiza by’umwihariko hagati y’Intara ayoboye n’iya Kayanza, ari ingenzi kuko bizatuma abayobozi b’inzego z’ibanze ku mpande zombi babasha kujya bakemura ibibazo byoroheje bidasaba imbaraga nyinshi kandi bagahanahana amakuru.
Ati “Umuturage wambutse akarengera umurima wa mugenzi we, inka yambutse ikajya kona, ibyo ni ibyaha bikomeza kugaragara kenshi ariko bishobora gukemurwa ku rwego rwacu atari ngombwa ko bigezwa mu rwego rwo hejuru.”
Yakomeje agira ati “Umunyabyaha ashobora kubikorera mu Rwanda akambuka akajya mu Burundi cyangwa akabikorera mu Burundi akaza mu Rwanda, ni intambwe nziza ko dukomeza guhana amakuru.”
Muri icyo gikorwa, Guverineri Cishahayo Remy yashyikirije Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, Abanyarwanda barindwi bafatiwe mu Burundi bambutse mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Bamushyikirije kandi inka imwe y’umuturage wo mu Rwanda yambutse bayiragiye ikaba yahise isubizwa nyirayo.
Mukamisha Verediana amaze gushyikirizwa inka ya yambutse bayiragiye ku itariki 2 Kanama 2021, ikaza gufatirwa i Burundi, yashimiye ubuyobozi ku mpande zombi bwafatanyije, akaba yongeye gusubizwa inka ye.
Ubuyobozi bw’Intara ya Kayanza bwaje bwitwaje amakaziye y’inzoga n’ibindi binyobwa, mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda kwizihiza Umunsi w’Umuganura.
Source: IGIHE