DÉJÀ VU waba uzi ikiyitera ibintu bisa nk’ibitangaje biba kuri benshi?

DÉJÀ VU waba uzi ikiyitera ibintu bisa nk’ibitangaje biba kuri benshi?

Aug 09,2021

Ese waba warigeze kujya ahantu cg kumva umuntu avuga ibintu ukumva si ubwa mbere ibyo byose biri kuba? Niba byarakubayeho uri umwe muri 70% by’abatuye isi bavuga ko ibi byababayeho cg se bibabaho.

 

Abantu batandukanye bagerageza kuvuga kuri deja vu icyari cyo ndetse n’ikiyitera. Gusa kugeza ubu hari theory zirenga 40 zigerageza kubisobanura no kuvuga impamvu ibaho.

 

Déjà vu iterwa n’iki?

Déjà vu ni ijambo ry’igifaransa ryakoreshejwe bwa mbere n’umushakashatsi akaba nu muhanga mu bumenyi bw’imyitwarire ya muntu w’umufaransa Émile Boirac risobanura “Ibintu wabonye” cg “Already seen” (mu rurimi rw’icyongereza). Hari nandi akoreshwa kimwe na ryo; déjà vécu (already experienced cg ibintu wabayemo); déjà senti (already thought cg ibyo wumvise cg watekereje); ndetse na déjà visité (already visited cg ahantu wasuye cg waciye). Ni ibyiyumviro byuko ibintu uri kubona, kumva cg se ibyo uri gukora hari ahandi hantu wabibonye mbere.

 

Ubu ni uburyo budasanzwe agace gashinzwe kugenzura ibijyanye n’isanisha; uburyo umuntu abona ikintu bwa mbere akakigereranya nibyo asanzwe azi biri mu bwonko (temporal lobe) kavangirwa ntikabe kagishoboye gutandukanya ibiri kuba ndetse n’ibyashize bitewe ni mpamvu zitandukanye, biba yaba ku muntu muzima cg urwaye.

 

Agace k’ubwonko gafasha kwibuka, hari igihe kabona ibintu amahushuka ubutaha wakongera kubibona bikaba deja vu.

 

Uko abahanga basobanura déjà vu?

Bamwe bayisobanura nka “Double perception” ubu ni uburyo umuntu abona ibintu inshuro 2; ubwa mbere amahushuka bitewe ni mpamvu zitandukanye aba ahugiyemo hanyuma ubwa kabiri akabibona abyitayeho cyane. Ibi byose ubwonko buba bwarabibitse bigatuma inshuro ya 2 ubona isa neza niya 1 bitewe nuko yo uba utayibuka neza.

 

Abahanga mu bya siyansi n’ ubumenyi bwo mu mutwe bavuga ko umunaniro, stress n’intambara nyinshi ziba ziri mu mutwe w’umuntu byongera ibi byiyumviro. Hari n’abavuga ko biterwa n’inzozi umuntu aba yaribagiwe. Uretse ko bigoye kwemeza neza niba koko ari byo kuko nta bushakashatsi bwimbitse bwari bwagira byinshi butangaza.

 

Iri yobera rya siyansi hari abajya kure bakemeza ko ari Imana iba iri kwereka umuntu ibintu bigiye kuba cg se ari undi muntu uba yarabayeho muri roho yawe, ubushakashatsi buracyakorwa.