Gisozi: Umugore yahangereye umugabo we asinziriye amukata imyanya y'ibanga

Gisozi: Umugore yahangereye umugabo we asinziriye amukata imyanya y'ibanga

Aug 09,2021

Umugore yatawe muri yombi n’ urwego rw’ igihugu rw’ ubugenzacyaha (RIB) akekwaho guhengera umugabo we asinziriye, akamukata igitsina cye amuziza kumuca inyuma.

 

Nk’ uko BTN TV dukesha aya makuru kibivuga, aya mahano yabereye mu Kagari ka Musezero mu Murenge wa Gisozi wo mu Karere ka Gasabo , biba mu ijoro ryo ku wa 31 rishyira ku ya 01 Kanama 2021.

Amakuru avuga ko uyu mugabo ubwo yari atashye ageze mu rugo ajya kuryama bisanzwe ubundi bigeze mu ijoro ashidukira hejuru yumva ari kuvirirana amaraso yareba asanga n’ umugore we yari ashatse kumukuraho ubugabo.

Uyu mugabo waganiriye na kiriya kinyamakuru twavuze haruguru yagize ati: ”yahise asohoka yiruka abantu baza gutabara , nashidutse njya kwa muganga Imana irandengera sinangirika cyane.”

Uyu mugabo yakomeje agira ati: ”Urebye uko yabishatse ntabwo ari ko byagenze , Imana yakinze ukuboko ntiyakata , urwembe ntirwakuraho ubugabo . Umuganga wandoze ni we wabibonye , ikimbabaza ni uko ari umwana wanjye afite ntabwo yakongera kungaruka mu maso.”

Uyu mugabo wahuye n’ uruva gusenya yivugira ko we n’ uyu mugore we basanzwe bafitanye abana batatu , kandi ko mu gihe gishize yigeze kumubwira ko yiboneye abandi bagabo bazajya bamuha icyo akeneye cyose .

Ati: ”Yatangiye ambwira ngo abagabo barahari kandi bafite n’ amafaranga kandi ngo bamubwira ko ari mwiza ibyo akabivuga ariko nkabyirengagiza.”

Abaturanyi b’aba bombi bavuze ko ibyakozwe n’ uriya mugore bidakwiye mu Rwanda basaba ko ahanwa n’ amategeko akabera abandi isomo

Umwe mu baturanyi yagize ati:” Numva ko uyu mugore asanzwe agira amahane , akwiye guhanwa kuko ibi bintu yakoze ntabwo ari byiza, bamuhane ntabwo natwe twazigera dukora iki cyaha”.

Undi nawe yagize ati: ”Numvise ko umugore yamukase ubugabo nanga kubyemera , mu by’ ukuri ibintu uyu mugabo akorerwe ntabwo bikwiye , ndi umubyeyi ndubatse ntabwo bikwiye , ntabwo ari umuco twaba turi guha abana bacu.”

Musasangohe Providence , Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Gisozi wabereyemo ibi, yatangaje ko urwego rw’ igihugu rw’ ubugenzacyaha ruri gukora iperereza kuri uwo mugore ukekwaho gukata ubugabo bw’umugabo we.