RDF yavuze icyo izakora muri Mozambique nyuma yo guhashya inyeshyamba
Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Col. Ronald Rwivanga yatangaje ko nyuma yo guhashya intagondwa z’umutwe w’iterabwoba wegamiye kuri Islamic State zimaze imyaka irenga itatu zihungabanya umutekano w’intara ya Cabo Delgado muri Mozambique, hazakurikiraho kubaka inzego z’umutekano z’iki gihugu.
Col. Rwivanga yabitangarije Taarifa nyuma y’aho kuri uyu wa 8 Kanama 2021 izi ngabo hamwe n’iza Mozambique zigaruriye umujyi wa Mocimboa da Praia wari ibirindiro bikomeye izi ntagondwa zari zisigaranye.
Yavuze nyuma yo gufata uyu mujyi wegereye inyanja usanzwe urimo ibiro by’akarere, ikibuga cy’indege n’ibikorwaremezo nk’ibitaro, hagiye gukurikiraho igikorwa cyo gukurikira intagondwa aho zahungiye, zikicwa. Ikizakurikiraho nyuma yo kuzitsinda bidasubirwaho, ni uguha abaturage icyizere, bagasubira mu byabo bari baravuyemo, hanyuma hubakwe izi nzego.
Nyuma yo gufata Macimboa, uyu musirikare yagize ati: “Ibi ni byo birindiro by’umwanzi bikomeye nababwiraga. Nta bindi asigaranye ariko turacyafite akazi ko gukora security operations na stabilization operations mbere y’uko twubaka inzego z’umutekano za Mozambique.”
Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zafashe Mocimboa da Praia nyuma yo gufata Awasse, akarere karimo ibikorwaremezo nk’ahatunganyirizwa umuriro w’amashanyarazi mu ntangiriro z’uku kwezi.