Gen Muhizi yavuze icyafashije RDF gukubita incuro inyeshyamba zo muri Mozambique zari zimaze igihe zarigaruriye ibice bitandukanye

Gen Muhizi yavuze icyafashije RDF gukubita incuro inyeshyamba zo muri Mozambique zari zimaze igihe zarigaruriye ibice bitandukanye

Aug 09,2021

Brig Gen Muhizi Pascal uyoboye ingabo z'u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Mozambique, yavuze ko ikinyabupfura no kwihanganira ibihe bigoye byamye biranga ingabo za RDF ari byo byazifashije gutsinsura ibyihebe, mbere yo kwigarurira Mocímboa da Praia.

 

. RDF n'ingabo za Mozambique birukanye inyeshamba ku cyambu cya Mocímboa da Praia

. Ibanga ryafashije ingabo z'u Rwanda guhashya umwanzi

Brig Gen Muhizi Pascal uyoboye ingabo za RDF muri Mozambique

 

Ku Cyumweru tariki ya 08 Kanama ni bwo Ingabo z’u Rwanda zigaruriye agace ka Mocímboa da Praia kafatwaga nk’icyicaro gikuru cy’imitwe y’iterabwoba yayogoje Mozambique, nyuma y'urugamba rwari rumaze hafi ukwezi kose.

Ni nyuma y'imyaka itanu kariya gace kari kamaze kari mu maboko y’inyeshyamba zivuga ko zigendera ku matwara y’Idini ya Islam.

Bimwe mu bikorwa remezo Ingabo z'u Rwanda zafashe muri kariya gace mbere yo kubishyikiriza Leta ya Mozambique, birimo icyambu ikibuga cy'indege, ibitaro ndetse n'ibindi bitandukanye.

Gen Muhizi Pascal aganira n'umunyamakuru wa IGIHE uri muri Mozambique, yavuze ko Ingabo za RDF zikigera muri Mocímboa da Praia zihutiye kugaruza icyambu cyaho n'ikibuga cy'indege, kuko biri mu bikorwa remezo bifatiye runini Mozambique.

Gen Muhizi yavuze ko urugamba rwo kwigarurira kariya gace rutari rworoshye, gusa Ingabo z'u Rwanda zikaba zarabigezeho kubera ikinyabupfura no kwihanganira ibihe bigoye byamye biziranga.

Ati: "Icyatubashije kuhatsinsura umwanzi hamaze igihe kingana n'imyaka itanu, nta kindi ni ya disipulini y'Ingabo z'u Rwanda no kwihangana (endurance), kwihanganira ibihe bibi ibyo aribyo byose abenshi bikunze kunanira. Ibyo rero ni ibintu bidufasha cyane muri aka kazi kagoye."

Afande Muhizi yavuze ko bitari byoroshye kugenda ijoro n'amanywa ndetse no ku izuba no mu mvura; rimwe na rimwe kubona ibyo kurya bigoye kuko byavaga kure, ariko "kwihangana, kutava ku izima na disipulini" Ingazo z'u zatojwe yo guhagarara ari uko ugeze ku ntego ni byo byatumye zigarurira kariya gace.

Yunzemo ati: "Ariko nanone n'abasirikare beza batojwe gukora akazi neza na byo ni ibindi bintu umuntu yakwishimira mu by'ukuri byatumye tugera ku ntego vuba cyane, mu gihe kitarenze ukwezi kandi koko hari hamaze imyaka hafi itanu hari mu maboko y'umwanzi."

Icyambu cya Mocímboa da Praia RDF yashyikirije Mozambique ku munsi w'ejo, gisanzwe gihuza kiriya gihugu na Tanzania aho kunyuramo urujya n'uruza rw'ibicuruzwa by'ibihugu byombi.

Gen Muhizi Pascal yavuze ko nyuma yo kucyigarurira cyo kimwe n'ikibuga cy'indege urujya n'uruza rugiye kongera kuba nyabagendwa nk'uko byahoze mu myaka itanu ishize.