Umuntu uyoborera hanze aba ari Ambasaderi ntabwo aba ari umwami - Juno Kizigenza avuga ku butumwa bwe bwatumye yibasirwa ashinjwa kwishyira hejuru no kugirira ishyari Meddy

Umuntu uyoborera hanze aba ari Ambasaderi ntabwo aba ari umwami - Juno Kizigenza avuga ku butumwa bwe bwatumye yibasirwa ashinjwa kwishyira hejuru no kugirira ishyari Meddy

Aug 09,2021

Umuhanzi ukizamuka mu muziki Nyarwanda, Juno Kizigenza, yaciye bugufi agaragaza ko atari ku rwego rumwe na Meddy, nyuma y'iminsi mike ashinjwe kumwigereranyaho nyamara batari ku rwego rumwe.

 

. Juno Kizigenza yongeye gushimangira ko nta waba umwami mu gihutu atabamo

. Juno Kizigenza yavuze ko yubaha Meddy ndetse ko atari ku rwego rwe

. "Umuntu uyoborera hanze aba ari Ambasaderi ntabwo aba ari umwami" - Juno

 

Mu mpera z'ukwezi gushize ni bwo Juno yibasiwe n'abakoresha imbuga nkoranyambaga, bamushinja kwifatira ku gahanga Meddy akavuga ko atamubona nk’umwami wa muzika Nyarwanda mu gihe yaheze ishyanga.

Icyo gihe ni bwo Meddy yari yasohoye indirimbo ye nshya ’My Vow’ yaririmbiye umugore we, Mimi Mehfira.

Ni indirimbo yahise yigarurira imitima ya benshi mu bakunzi b’umuziki, bituma icagagura uduhigo dukomeye kuko mu gihe cy'iminsi ibiri yari imaze kurebwa n'abasaga miliyoni imwe ku rubuga rwa YouTube, mu gihe kuri ubu imaze kurebwa n'abasaga miliyoni 3.7 mu byumweru bibiri imaze kuri ruriya rubuga.

Uburyo iyi ndirimbo yaciye uduhigo two kurebwa n’abantu benshi, byatumye Meddy yitwa n’abatari bake umwami w’umuziki Nyarwanda.

Cyakora cyo n’ubwo abenshi bagereranyije Meddy nk’umwami, Juno Kizigenza we yagaragaje ko adokozwa ibyo kuba uyu muhanzi yakwitwa umwami.

Mu butumwa bwo kuri Twitter (nyirabwo yaje gusiba), Juno yagize ati: "Umwami watorotse se! Umwami cyangwa umwamikazi ari ino ntabwo ari ishyanga."

Ishyanga Juno Kizigenza yavugaga abenshi batekereje ko ari muri Leta zunze Ubumwe za Amerika Meddy aba, mu gihe umwami nyawe yagaragaje ko ari we ubwe.

Ni ubutumwa butakiriwe neza na benshi mu bakunzi b’umuziki Nyarwanda, bashinja Juno Kizigenza kwishyira hejuru nyamara ntacyo arageraho.

Umuhanzi Tom Close ni umwe mu bamaganye iriya myitwarire ati: "Meddy ni isomo ukwaryo mu muziki nyarwanda. Amashyari muyareke ubundi mu (tu) mwigireho, bizafasha benshi mu bakora umuziki hano mu Rwanda."

Cyakora cyo n'ubwo Juno Kizigenza yashinjwe kwigereranya kuri Meddy no kumugirira ishyari, uyu muhanzi mu kiganiro Sunday Choice kinyura ku Isibo TV yahakanye ko Meddy ari we yavugaga mu butumwa yanditse kuri Twitter, kuko ngo abahanzi biyita abami kandi bataba no mu Rwanda ari benshi.

Ati: "None se njyewe navuze Meddy? Tweet yanjye niba uyibuka vuga izina ryarimo. None se uzi abantu bose biyita abami? Ni benshi! None se ibaze nawe ubaye uri umwami wa Zimbabwe uri i Kigali? Ntabwo erega waruyobora utarubamo. Waba ambasaderi waba iki, umuntu uyoborera mu mahanga aba ari umu ambasaderi ntabwo aba ari umwami."

Juno Kizigenza yakomeje avuga ko umuhanzi Meddy amwubaha, ko ari umuhanga, ndetse ko atari ku rwego rumwe na we.

Ati: "Meddy ni umuhanga kandi ararenze ntabwo ndi muri position yo ‘kumwataka’ kuko ntabwo ari ku rwego rwanjye nanjye ndamwubaha kandi ndamwemera."