Abanyamategeko batanze ikirego kibuza Lionel Messi kwerekeza Muri PSG

Abanyamategeko batanze ikirego kibuza Lionel Messi kwerekeza Muri PSG

Aug 09,2021

Abanyamategeko b'ikipe ya FC Barcelona mu izina ry'abafana bayo, batanze ikirego mu Rukiko rw'Ubujurire rw'u Burayi basaba ko rwakumira ikipe ya Paris Saint-Germain gusinyisha Lionel Messi.

 

Abanyamategeko b'ikipe ya FC Barcelona barasaba ko Messi atasinyishwa na PSG

. Icyatumye FC Barcelone idasinyisha Messi na PSG kirayireba

. Impamvu Abanyamategeko b'ikipe ya FC Barcelone basaba ko PSG itasinyisha Lionel Messi

Dr Juan Branco watanze kiriya kirego, yagaragaje ko PSG idashobora gusinyisha Messi hakurikijwe amategeko ajyanye n’ikoreshwa ry’umutungo mu makipe azwi nka ‘Financial Fair Play’.

Dr Juan Branco yagize ati “Ikigereranyo cya PSG ku bijyanye na Financial Fair Play ni kibi kurusha icya Barcelona."

Ku wa Gatanu w'icyumweru gishize ubwo Perezida wa FC Barcelona, Joan Laporta, yasobanuye ko iyi kipe na Messi bari bageze ku bwumvikane bwo gusinyana amasezerano mashya, gusa iyi gahunda ipfa ku munota wa nyuma bitewe n'uko igenzura ry'umutungo ryagaragaje ko Messi aramutse yongereye amasezerano byagusha Barcelona mu bibazo byo kwica amabwiriza ya Financial Fair Play ya La liga.

Laporta yavuze ko Messi yari yemeye kugabanya umushahara kugeza kuri 50%, ari uko imishahara ya FC Barcelona yari kuba ikiri kuri 110% ugereranyije n'amafaranga yinjiza.

Dr Branco utumva ukuntu FC Barcelona yakwica amabwiriza ya Financial Fair Play PSG igasigara, yavuze ko mu mwaka w’imikino wa 2019/20, 99% by’amafaranga PSG yinjije yakoreshejwe mu mishahara mu gihe ku ruhande rwa Barcelona yari 54%.

Yagaragaje ko Paris Saint-Germain yasinyishije abakinnyi benshi bashya kandi bashobora guhabwa amafaranga menshi, barimo Gianluigi Donnarumma, Sergio Ramos, Achraf Hakimi na Georginio Wijnaldum, bose biyongereye ku barimo Kylian Mbappé, Neymar na Marco Verratti basanzwe bahembwa amafaranga y'umurengera.

Aba biyongera kuri Messi byitezwe ko ari we uzajya ahembwa amafaranga menshi kurusha abandi muri iriya kipe.

Messi aganira n'itangazamakuru asezera kuri FC Barcelona, yavuze ko hari amahirwe menshi y'uko yakwerekeza muri PSG, mu gihe hari amakuru y'uko iyi kipe y'i Paris ishobora kumutangaza ku mugaragaro nk'umukinnyi wayo mushya mu masaha make.

Bivugwa ko azajya ahembwa miliyoni 25 z'ama-Euro ku mwaka (hatarimo uduhimbazamusyi) na miliyoni 25 za Recruitment agomba guhabwa mbere yo gusinya amasezerano y’imyaka ibiri ishobora kwiyongeraho undi mwaka umwe.