Huye: Umugore yagaragaye yicaje umugabo we mu ivumbi aramuhondagura karahava - VIDEO

Huye: Umugore yagaragaye yicaje umugabo we mu ivumbi aramuhondagura karahava - VIDEO

Aug 09,2021

Umugore utamenyekanye amazina wo mu Mudugudu wa Kabutare mu Karere ka Huye yagaragaye mu mashusho ari kuri Twitter ahondagura inshyi umugabo we utamenyekanye amazina, ari nako yamwicaje hasi mu ivumbi, undi ari kumusaba imbabazi.

 

. RIB yavuze ko igiye gukurikirana umugore wakubitiye umugabo we ku karubanda

. Umugore yagaragaye ku mashusho akubita umugabo we iz'akabwana

 

Amashusho yashyizwe ahagaragara n'ukoresha amazina ya Annonciata Byukusenge, harimo umugore ukiri muto, ari gukubita umugabo we yamwicaje ahasa no mu nzira, arimo kumukubita, ari nako umugabo aboroga.

Umugabo yumvikana avuga ati " Reka ngusabe imbabazi, Mana we!!!!." Umugore akomeza akubita inshyi mu mutwe no kumunwa amusaba guceceka, ati " Haguruka rero dutahe."

Hagaragara abatari bake bari bashungereye, mu gihe umwe uko urushyi rwavugaga yagiraga ati " Asye!".

VIDEWO: https://twitter.com/AnnonciataB

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha rwagaragaje ko rugiye gukurikirana iki kibazo. Kuri Twitter ruti " Mwiriwe neza Byukusenge, urakoze kugaragaza iki kibazo. Aya makuru abagenzacyaha bo mu karere ka Huye bagiye kuyakurikirana aho byabereye."

Raporo ngarukamwaka y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, yo mu 2020, yerekanye ko hagati ya 2016 na 2019, abagabo 7210 bakorewe ihohoterwa mu gihugu cyose.

Raporo yerekana ko ubukana bw’ibi byaha bugenda bugabanuka kuko nko mu 2018, abagabo bahohotewe bari 2.015 mu gihe mu mwaka wakurikiyeho bageze kuri 998.

Abagabo bashya bakorewe ihohoterwa bagasigirwa ibimenyetso byaryo ku mubiri [aha ni nko gukomeretswa] bangana na 6.113 mu gihe abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari 1097.