Ku myaka 145 ashobora kuba ari we muntu ukuze kurusha abandi ku isi. Byinshi kuri we
Uyu musaza ushobora kuba ari we wa mbere umaze imyaka myinshi ku isi, ibye byamenyekanye nyuma y’aho umwuzukuru we amugaragaje yifashishije urukuta rwe rwa Facebook.
. Nigeria habonetse Umusaza w'imyaka 145
Uyu musaza wo muri Nigeria, umwuzukuru we witwa Ikenna Ofodile niwe watumye ibye bimenyekana nyuma yo kubisangiza abamukurikira kuri Facebook, agashyiraho ifoto ari kumwe n’uyu mukambwe. Yavuze ko ari umugisha kugira imyaka nk’iyi igera ku 145.
Ahanini iyo umuntu ashaje muri iki kigero hari ibyo aba atakibasha kurya. Uyu musaza ngo ntarya inyama ahubwo atunzwe n’amata n’imboga gusa. Uyu mwuzukuru we yerekanye na nyirakuru, gusa ntiyatangaje imyaka we afite.
Gusa wamwita inkumi ugereranije n’umugabo we nk’uko bigaragara ku mafoto. N’ubwo bitarakorwa nyuma y’uko uyu musaza amenyekanye, birashoboka ko Guinness world record isanzwe yemeza abanyaduhigo nk’aba, ishobora kumwemeza nk’umugabo wa mbere umaze imyaka myinshi ku isi.
Mu kwezi kwa Mutarama uyu mwaka, Guinness world record yari yagize Emilio Flores Marquez ukomoka muri Puerto Rico umugabo wa mbere ku isi umaze imyaka myinshi. Uyu mukambwe afite 112.