Nyuma y’igihe gito Bijoux wo muri ‘Bamenya’ asubije impeta Benjamin yerekanye umuhanzi yamusimbuje [AMAFOTO]

Nyuma y’igihe gito Bijoux wo muri ‘Bamenya’ asubije impeta Benjamin yerekanye umuhanzi yamusimbuje [AMAFOTO]

Aug 10,2021

Munezero Aline uzwi cyane ku izina rya Bijoux muri filime y’uruhererekane yitwa Bamenya nyuma y’igihe gito atangaje ko atakiri mu rukundo n’umusore wari wa mwambitse impeta yagaragaje umuhanzi bari mu munyenga w’urukundo witwa Lionel Sentore na we waherukaga kwambika impeta indi nkumi mu ntangiriro za 2020.

 

Mu kwezi kwa Kanama nibwo Aline Bijoux yambitswe impeta n’umusore witwa Abijuru Benjamin amusaba kuzamubera umugore ,gusa nyuma biza kurangira bidakunze ko babana.

 

Bijoux yaje gushyira kumugaragaro avuga ko yasubije impeta umusore wari wayimwambitse kuko hari ibyo basanze bitakunda.

 

 

Muri iyi minsi , Bijoux ari guca amarenga ko ari murukundo n’umuhanzi Lionel Sentore usanzwe atuye i Burayi.

Atangira gushyira uyu musore ku mbuga nkoranyambaga, Munezero yagize ati “Ni rutikanga igikomye ntatinya itabaro!” amagambo yakurikije udutima tugaragaza amarangamutima y’abakundana.

 

Inshuro nyinshi uyu mukobwa akunze gushyira amafoto ku mbuga nkoranyambaga ari kumwe n’uyu musore.

 

Kuri uyu wa 10 Kanama 2021, uyu mukobwa yatunguranye avuga amagambo akomeye agaragaza ko ari mu munyenga w’urukundo n’uyu muhanzi.

 

Ati “Gukunda ntacyo bimaze, igifite umumaro ni ugukundwa. Ariko ikiruta byose ni ugukunda ukanakundwa. Ndagukunda Lionel Sentore.”

 

Lionel Sentore atangiye kuvugwa mu nkuru z’urukundo na Bijoux, mu gihe uyu musore uririmba umuziki gakondo yari aherutse nawe kwambika impeta inkumi yitwa Mahoro Anesie.

 

Uyu mukobwa wambitswe impeta na Lionel Sentore yamenyakanye ubwo yiyamamarizaga muri Miss Rwanda 2014.

 

Ni impeta uyu musore yambikiye umukunzi mu Bubiligi muri Gashyantare 2020, icyakora kuva icyo gihe nta yandi makuru y’urukundo rwabo yongeye kuvugwa.

 

Inshuro nyinshi twabajije Bijoux ibijyanye n’urukundo rwe na Lionel Sentore, uyu mukobwa yakunze kuvuga ko nta bidasanzwe bibahuza ahubwo ari inshuti zisanzwe.

 

Uyu muhanzi Lionel Sentore yari aherutse kwambika impeta inkumi bamenyanye mu 2017