Ibifaru by'intambara bigezweho kandi biteye ubwoba ku rugamba bikoreshwa muri iki gihe - AMAFOTO

Ibifaru by'intambara bigezweho kandi biteye ubwoba ku rugamba bikoreshwa muri iki gihe - AMAFOTO

Aug 10,2021

Hano hari ibimodoka byinshi by’intambara by’imitamenwa bizwi nk’ibifaru biri mu kazi muri iki gihe, ariko bigomba guhora bivugururwa kugirango bijyane n’igihe.

T-14 Armata - U Burusiya

T-14 Armata ni ubwoko bw’ibifaru bigezweho by’igisekuru cya kane, akaba ari ubwoko bikekwa ko bushobora kuba ari nabwo bwa mbere kabuhariwe ku ntambara kugeza ubu. Igifaru cya T-14 Armata gipima toni 55. Kikaba gikoreshwa n’abasirikare batatu.

M1A2C Abrams (SEPv3) - USA

Ibifaru byose byo mu burengerazuba biri ku rutonde rw’ibyo mu gisekuru cya gatatu. Abrams nacyo ni uko. Ubu bwoko bwatangiye gukorwa kuva mu 1979 kandi ubwoko bwabubanjirije ntibugikoreshwa.

Leopard 2A7+ - U Budage

Usubiye inyuma mu Ntambara y'Ubutita (Cold War), Ibi bifaru by’Abadage byo mu bwoko bwa Leopard 2A7 na Abrams byatangiye nk'umushinga umwe uhuriweho n'Abadage n'Abanyamerika. Ariko amaherezo, ibihugu byiyemeje kunyura mu nzira zabyo no guteza imbere buri kimwe ubwoko bwacyo.

Uyu munsi Leopard 2 ni bumwe mu bwoko bw’ibifaru bigurwa cyane mu burengerazuba, bwakozwe cyane mu Burengerazuba nyuma ya Abrams bwo muri Amerika.

Merkava IVm Windbreaker - Israel

Abanya-Israel barayoboye mu gukora ibishushanyo mbonera by’ibifaru kandi bagiye bakora bimwe mu bifaru byihariye. Nka Merkava, ifite umwihariko wo kurwana ndetse no gutwara abasirikare.

Merkava IVm Windbreaker niyo iteye imbere cyane muri ubu bwoko kandi yashyizwemo na sisitemu yo mu rwego rwo hejuru yo gukingira ndetse na Amerika yaguze muri Israel iyinjiza mu bifaru byayo.

Leclerc XLR - U Bufaransa

Kimwe n’ibifaru bya T-14 Armata yo mu Burusiya, Leclerc yo mu Bufaransa nayo ikoreshwa n’abasirikare batatu. Leclerc yatangiye gukora kuva mu 1991 ipima toni 55.

Leclerc XLR ni bwo bwoko bwa mbere bw’ibifaru u Bufaransa bugenderaho kandi ni bumwe mu bugewzeho buteye imbere ku rugamba.

Challenger 2 CLEP - U Bwongereza

Abongereza nabo bakoze ibifaru byabo byo mu gisekuru cya gatatu ubu bavuguruye babishyira ku rwego rw’igisekuru cya kane ari byo Challenger 2 CLEP. Ikintu kimwe kidasanzwe kiranga Challenger 2 ikibunda cyacyo.

Challenger 2 ikoresha imbunda ya L30A1 120 mm. Ibifaru byinshi by'intambara muri iki gihe bikoresha imbunda zoroheje ugereranyije n’iyi, ariko Abongereza babonye ko bikwiye gukoresha iyi mbunda.

K2 Black Panther - Koreya y'Epfo

Ku gaciro ka miliyoni 8.5 zamadorali kuri buri gifaru, K2 Black Panther ni bumwe mu bwoko bw’ibifaru by’intambara bihenze bikoreshwa aho ari ho hose ku Isi. Byongeye kandi, byatangiye gukorwa muri 2013, ni bumwe mu bwoko bushya buriho muri iki gihe.

Type 10 - U Buyapani

Ubwoko bwa Type 10 ni ubwoko bw’ibifaru by’Abayapani biri mu rwego rw’igisekuru cya kane bwakorewe gusimbura Type 74 na Type 90.

Ubu bwoko bwatangiye gukorwa kuva mu 2012, kugeza ubu hakaba hamaze gukorwa ibifaru 104, akaba ari bumwe bwoko budapfa kuboneka kuri uru rutonde.

Type 99A - U Bushinwa

Ibifaru byo mu bwoko bwa Type 99A bwakozwe n'u Bushinwa hagamijwe gusimbura Type 88 butakijyanye n’igihe. Type 99A bwatangiye gukorwa kuva mu 2001 bugera ku isoko kuva mu 2011.

Hamaze gukorwa ibifaru bisaga 4000 by’ubu bwoko, bituma buba bumwe mu bumaze gukorwa ku bwinshi buri kuri uru rutonde. Ariko buracyari bucye ugereranyije na Abrams hakozwe ibigera ku 10,000.

T-90MS - U Burusiya

T-90 ubwoko bw’ibifaru by’intambara byo mu gisekuru cya gatatu by’u Burusiya byatangiye gukorwa kuva mu 1993, akaba ari bimwe mu bifaru byakozwe nyuma y’intambara y’ubutita. Ni ubwoko bwa T-72 bwavuguruwe kandi na bumwe mu bwoko u Burusiya bwagurishije ku bwinshi hanze yabwo.

U Burusiya iteka bwakunze gushyira imbaraga mu gukora ibifaru cyane. Leta Zunze Ubumwe z'Abasoviyeti ndetse zari zifite ibifaru byinshi kurusha ibindi bihugu mbere y’Intambara ya II y’Isi, kandi bwakoze byinshi kurusha ibindi bihugu mu gihe cy'intambara, kandi bwakoze byinshi kurusha Amerika mu gihe cy'Intambara y'ubutita.