Lionel Messi mu mwambaro wa PSG wanditseho Visit Rwanda. Numero azajya yambara nayo yamenyekanye - AMAFOTO

Lionel Messi mu mwambaro wa PSG wanditseho Visit Rwanda. Numero azajya yambara nayo yamenyekanye - AMAFOTO

Aug 11,2021

Ikipe ya Paris Saint-Germain ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yatangaje Umunya-Argentine Lionel Messi nk'umukinnyi wayo mushya.

Messi ufatwa na benshi nk'umukinnyi wa mbere wa ruhago ku Isi yasinye amasezerano y'imyaka ibiri muri iyi kipe isanzwe ari umufatanyabikorwa w'u Rwanda mu kwamamaza ubukerarugendo bwarwo.

Yasinye nyuma yo kugera i Paris aho yakiriwe n'ibihumbi by'abafana ba PSG, mbere yo gukora ikizamini cy'ubuzima.

Messi yahise yerekeza kuri Stade ya Parc des Princes ari na ho yasinyiye amasezerano, anashyikirizwa ibirango by'iriya kipe.

Mu mafoto PSG yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo hari iyo Messi agaragara yambaye umwambaro w'imyitozo w'iriya kipe, inyuma mu mugongo handitsemo ubutumwa bwa 'Visit Rwanda' buhamagarira abatuye Isi gusura urw'Imisozi igihumbi mu rwego rwo kwihera ijisho ibyiza birutatse.

Mu yandi mafoto Messi agaragara afashe umwambaro wa numéro 30 ari na zo azajya yambara muri Paris Saint-Germain.

Biteganyijwe ko Messi yerekanwa ku mugaragaro nk'umukinnyi mushya wa PSG kuri uyu wa Gatatu, mu kiganiro n'itangazamakuru giteganyijwe kuba saa tanu z'amanywa.

Messi yabaye ambasaderi mushya wo kumenyekanisha Visit Rwanda

Messi yasinye amasezerano yo gukinira PSG imyaka ibiri

Messi muri PSG azajya yambara numéro 30 yambaye bwa mbere nk'umukinnyi wabigize ukwuga