Dore amagambo 3 wabwira umusore mukundana agatuma umubura burundu

Dore amagambo 3 wabwira umusore mukundana agatuma umubura burundu

Aug 11,2021

Ubwonko bw’abagabo, ntabwo bugorana mu kumva ibintu nk’uko benshi babitekereza. Niba agukunda uzasanga ari wa muntu utuje kandi ugira gutekereza cyane. Nta n'ubwo uzamwumva ari kugusaba ibintu bitandukanye.

 

Ntabwo azijandika mu bintu bishobora gutuma akubura. Gusa na none iki kiba ikibazo kuko abahungu cyangwa abagabo abenshi ntabwo bakunda kugaragaza icyo bakeneye ku bo bakundana kuko baba babona bishoboye.

 

Ntabwo bishyira mu mwanya w’abakeneye guhabwa mu rukundo n’ubwo wowe usabwa kubibona. Rero uba usabwa kwitondera ibyo wowe uvuga ndetse ukanamenya neza icyo uwo mukundana akeneye kurenza ibindi kuko hari ubwo we atazabivuga. Umusore mukundana, rimwe na rimwe ntabwo uzigera umwumvana amagambo agaragaza ko ibyo wavuze byamubabaje, hari ubwo bizaba ariko nanone ntabwo uzabyumva cyane.

 

Igitekerezo wamuhaye nikimubabaza ntazigera atobora ngo akubwire ko yababaye. Azabigumana, abirambeho, kugeza ubwo nawe uzabyibonera cyangwa ku bwa burembe abivuge. Menya neza ko uhagaze ahantu heza, ndetse ko amagambo yawe atababaza uwo mukundanye, kuko nukomeza gukora amakosa akurikiranye, uzamubura burundu kuko azafata umwanzuro rimwe gusa.

 

Dore ibintu 3 udakwiriye kubwira umusore mukundana niba udashaka kumubura burundu:

 

1. Ntukwiriye kuzana ibiganiro by’abo mwatandukanye hagati mu biganiro mugirana hagati yanyu.

 

Itegeko rya mbere ni: Mu gihe uwo musore mukundana, atarakubaza ku mateka yawe mu rukundo, ntukwiriye kubizana hagati yanyu. Bibike kugeza igihe azabikubariza, natabikubaza ntuzabizane hagati yanyu. Ntabwo akeneye kumenya ukuntu uwo mwahoze mukundana yari mwiza cyane.

 

Ntabwo akeneye kumenya uko uwo mwahoze mukundana , yari ashoboye mu gitanda cyangwa uko yagiraga imico myiza. Kandi nta n'ubwo akeneye kumenya uburyo yari mubi cyane, mu mico cyangwa ahandi utekereza ko wabangamirwaga. Gusebya uwo mwahoze mukundana imbere ye ni amakosa mabi cyane.

 

Ukuri ni uko adakeneye kumva buri kimwe kivugwa ku wo mwahoze mukundana (Your Ex Boyfriend). Nubizana, akumva uri kuvuga uwo mwahoze mukundana, azibaza impamvu uwo musore akiri mu ntekerezo zawe. Rero wituma akomeza guhangayika.

 

2. Ntukwiriye kuvuga ijambo rimushyira hasi cyangwa ngo rimuteshe agaciro (Aho akomoka ,…)

 

Ubwiyemezi bw’umusore nibwo buzima bwe. Umusore mwiza iteka ahora yumva atangaje muri byose, mu mico ndetse no mu kuba yumva yakwita ku bo akunda cyane. Nibyo rwose, reka tubyemere ko uzamusanga mu makosa menshi rimwe na rimwe ariko wibuke ko nawe ari umuntu nk’abandi, rero nawe arakosa. Uyu musore niyo wayamusangamo, uko ahangana n’igihombo yagize nabyo bitandukanye n’uko abakobwa cyangwa abagore babikora. Kubera ubwiyemezi bw’abasore bagira n’ibibazo byabo babikemura vuba.

 

Kumwereka ko ntakigenda rero kubera ko wamubonye mu ikosa, bituma acika intege, ukaba wanamubura burundu. Umugabo aba akeneye ubufasha kandi uri umufasha. Nabona udashobora kumufasha mu bihe bye bigoye, nta n'ubwo azifuza ko umubona mu gihe azaba ari mu bihe bye byiza.

 

3. Ntuzigere uvuga ijambo ribi kuri Mama we umubyara.

 

Ubuzima bw’umubyeyi ubyara umusore mukundana cyangwa umugabo mubana, ni bwo buzima bwe. Mbere y’uko akugira uw’ingenzi mu buzima bwe, yahereye kuri Mama we. Afata umubyeyi we nk’umwamikazi ibyo byo ukwiriye kubimenya. Umunsi wahisemo kuvuga ikintu kibi kuri Mama we, uzamenye ko mugiye kurangizanya amasezerano mwari mufitanye.

Umusore akunda umukobwa umwereka ko amukundira mama we cyane. Ubwo nushaka kuvuga nabi, umuntu w’ingenzi kuri we nawe urumva ikizakurikira. Ujye ubanza wongere utekereze neza.

 

Inkomoko: Relrules