Lionel Messi yatambagijwe Paris mu cyubahiro cy'abaperezida. Amafoto

Lionel Messi yatambagijwe Paris mu cyubahiro cy'abaperezida. Amafoto

Aug 11,2021

Rutahizamu ukomeye ku isi,Lionel Messi,yaraye ageze mu mujyi wa Paris aho yawuzengurutse arinzwe cyane n’abapolisi ndetse n’amamodoka menshi cyane nk’uko biba bimeze ku baperezida bakomeye.

 

. Lionel Messi yatambagijwe Paris arinzwe cyane

. Lionel Messi yamaze gusinyira Paris Saint Germain ahabwa nimero 30

. Uko Lionel Messi yakiriwe i Paris ntibisanzwe

 

Uyu munya Argentina w’umunyabigwi mu mupira w’amaguru,yamaze kuba umukinnyi wa Paris Saint-Germain yasinyiye imyaka 2 ishobora kongerwaho umwe.

 

Messi ubwo yacaga mu mujyi wa Paris yari arinzwe cyane ndetse imbere y’imodoka zari zimutwaye hari amamoto menshi cyane yariho abapolisi.

 

 

Messi yakiriwe bidasanzwe n’abafana ba PSG ku kibuga cy’indege cya Bourget.

 

Messi yararize cyane ubwo yasezeraga ku bakunzi ba FC Barcelona ku Cyumweru gishize nyuma y’aho La Liga yanze kwandika uyu mukinnyi wari wemeye kongera amasezerano y’imyaka 5 akanagabanya umushahara we 50%.

Lionel Messi wari umaze imyaka 21 muri FC Barcelona, agiye gufatanya n’abarimo Sergio Ramos,Neymar Jr,Mbappe n’abandi mu rugamba rwo gushaka champions League.

 

Akimara gusinyira,PSG,Messi yagize ati "Mpanze amaso gutangira ubuzima bushya mu mwuga wanjye hano I Paris.Ikipe n’intego zayo bihuye neza cyane n’ibyanjye.Ndajwe ishinga no kubaka ikintu gikomeye kuri iyi kipe n’abafana bayo. Sinjye uzabona nteye intambwe yerekeza mu kibuga cya Parc des Princes.”

 

Messi w’imyaka 34 agiye kuzajya ahembwa miliyoni 35 z’amayero buri mwaka muri PSG ndetse azanwe kugira ngo aheshe iyi kipe igikombe cya UEFA Champions League itaratwara mu mateka yayo.

 

Messi yageze I Paris yakirwa nk’umwami w’abami