Abakobwa n'abagore bakiri bato bamwe mu bagiriwe icyizere na Perezida Samia Suhulu abagira abayobozi - AMAFOTO

Abakobwa n'abagore bakiri bato bamwe mu bagiriwe icyizere na Perezida Samia Suhulu abagira abayobozi - AMAFOTO

Aug 11,2021

Perezida wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania, Samia Suluhu Hassan mu ntangiriro z’uku ukwezi yakoze amavugurura mu nzego z’ubuyobozi bwa Leta kuva ku nzego zo hasi, aho bigaragara ko yagiriye icyizere abakobwa n’abagore bakiri bato.

 

. Perezida Samia Suhulu wa Tanzaniya yagiriye icyizere abakobwa n'abagore bakiri bato

. Perezida Samia yavuguruye inzego z'ubuyobozi

 

Aba bahawe imyanya ku rwego rw’uturere barimo abayobozi bungirije, abayobozi nshingwabikorwa bungirije n’abayobozi mu nama njyanama.

Nka Rose Manumba, yamugize umuyobozi wungirije w’akarere ka Kigoma Ujiji, agira Asya Juma Messos umuyobozi wungirije w’inama njyanama y’akarere ka Mkalama.

Perezida Samia yagize Kuruthum Amour Sadik umuyobozi nshingwabikorwa wungirije w’akarere ka Chalinze mu ntara ya Pwani, agira Joan Faith Katarahiya umuyobozi nshingwabikorwa wungirije w’akarere ka Malinyi mu ntara ya Morogoro.

Yagize Lightness Stanley Msemo umuyobozi nshingwabikorwa wungirije w’akarere ka Sumbawanga, agira Siwema Hamoud Juma umuyobozi wungirije w’akarere ka Chemba mu ntara ya Dodoma.

 

Kuruthum Amour Sadik

Joan Faith Katarahiya

Rose Manumba

Asya Juma Messos

Lightness Stanley Msemo

Siwema Hamoud Juma