Reba ikintu gikomeye cyabaye ku ikipe ya PSG nyuma gato yo gusinyisha rutahizamu Lionel Messi
Igihangange, Lionel Messi cyatangiye gusubiza PSG amafaranga yagitanzeho kitarayikinira n’umukino wa mbere aho amakuru arimo kuvugwa ubu avuga ko nyuma y’umunsi umwe asinyiye iyi kipe abafana bayo bakoze igisa nko kugaba igitero ku iduka ryayo bashaka kwibikaho umwambaro wa numero 30 Messi azajya yambara.
. PSG yagurishije imipira yose ya Messi yari ifite mu minota 30 gusa
. Imipira ya Messi yagurishijwe mu gihe gito cyane iba irashize
. Imipira ya Messi muri Paris Saint Germain yaguraga mayero 100(abagore n'abana) mu gihe iy'abagabo yaguraga amayero 117.99 ni ukuvuga hagati y'ibihumbi 126 by'amanyarwanda
Ikinyamakuru The Sun cyo mu Bwongereza kiravuga ko iduka ry’ikipe ya Paris Saint-Germain ryagurishije imipira yose yo kwambara ya Lionel Messi ryari rifite mu gihe cy’iminota 30.
Amafoto atandukanye yashyizwe ahagaragara agaragaza uruvunganzoka rw’abafana batonze imirongo miremire imbere y’iduka bashaka kwigurira umupira wa Messi.
Ibi biraba kuri PSG mu gihe ku rundi ruhande itangazamakuru rivuga ko ikipe ya FC Barcelona yavuyemo yo ishobora guhomba akayabo ka miliyoni zisaga 137 z’amayero, angana na 11% by’agaciro k’iyi kipe ku Isoko ry’imigabane.