Ba Kapiteni 4 bahuriye mu ikipe imwe, hazakina nde hazasibe nde? Hazayobora nde? Dore 11 ba PSG harimo 2 bakuze bazirana

Ba Kapiteni 4 bahuriye mu ikipe imwe, hazakina nde hazasibe nde? Hazayobora nde? Dore 11 ba PSG harimo 2 bakuze bazirana

Aug 12,2021

Nyuma yo gusinyisha Lionel Messi, ubu isi y'umupira w'amaguru amaso yayerekeje mu gihugu cy'Ubufaransa habarizwa ikipe ya Paris Saint Germain, igiye gutangira umwaka w'imikino ariyo kipe ihemba amafaranga menshi ku isi.

 

. Ninde uzaba Kapiteni wa PSG?

. Abakinnyi bashobora kubanza mu kibuga ku ikipe ya PSG

. PSG yabaye ikipe igiye kujya ihemba amafaranga menshi kurusha izind ku isi

 

Abakurikiranira hafi umupira w'amaguru bavuga ko PSG abakinnyi ubu ifite babibutsa Real Madrid ya 2005/2006 yabagamo ba David Beckham, Raul, Zidane na Van Nestelrooy ariko yarangije ikiragano cyayo ntacyo igezeho.  Ubu PSG ifite abakinnyi beza kandi kuri buri mwaka ariko abenshi baje uyu mwaka ndetse baza mu buryo abenshi babonaga ko ari uburyo bworoshye kuko yaba Messi na Ramos baziye ubuntu.

 

Kuri ubu PSG ifite abakinnyi bari ba Kapiteni b'amakipe bakiniraga umwaka ushize. Uhereye mu izamu urahasanga Gianluigi Donnarumma wari Kapiteni wa AC Milan ubu ni umwe mu bakinnyi bazaba bari mu kibuga kandi baguzwe uyu mwaka bagaragaza ko bashobora kuyobora ikipe. Ugeze imbere ho gato urahasanga myugariro Sergio Ramos wari umaze imyaka ari Kapiteni wa Real Madrid ubu na we ugomba gutekerezaho mu bakinnyi bayobora iyi kipe.

 

Ramos na Messi bakuze batumvikana kandi bari mu makipe ahora anahanganye. Ubu bari kubarizwa mu ikipe imwe ari yo PSG

 

Marcos Aoas Correa uzwi nka Marquinhos ni we usanzwe ari Kapiteni wa PSG kandi azaba akorana na Ramos inyuma. Uyu musore w'imyaka 27 byitezwe kureba niba azagumana igitambaro cyangwa hazashakwa undi ucyambara. Nyuma y’aho Messi agereye muri iyi kipe yahise aba umukinnyi wa 4 ugiye kujya abanza mu kibuga kandi na we avuye mu ikipe yari umuyobozi w'igihe kirekire. PSG uyu mwaka kandi izakora agashya ko gukinisha abakinnyi babiri bakuze bazirana ndetse bari bayoboye amakipe azirana mu mateka yayo. Messi wari Kapiteni wa Barcelona yakunze kugaragara atumvikana na Ramos wari Kapiteni wa Real Madrid.

 

Ese PSG ishobora kujya ihagarara mu kibuga gute?

 

Paris Saint Germain ishobora kujya ikinisha abakinnyi 5 bashya muri 11 bazajya babanzamo ndetse ikaba ikipe izaba ifite abakinnyi 11 bahenze kandi bafite amazina isi yose itazibagirwa.