Yvan Buravan yiswe umupfumu kubera ifoto ye yashyize hanze acigatiye inzoka n'ubwe abihuza na Bibiriya

Yvan Buravan yiswe umupfumu kubera ifoto ye yashyize hanze acigatiye inzoka n'ubwe abihuza na Bibiriya

Aug 12,2021

Umuhanzi Yvan Buravan yakoresheje ubuhanuzi buboneka muri Mariko 16:17-19 nyuma yo gufata inzoka nini mu ntoki ze ikomeje kuvugisha abatari bacye ndetse bamwe bakaba banatangiye kumwita umupfumu bitewe n'uko ibyo yakoze atari ibintu bimenyerewe.

 

. Yvan Buravan yashyize hanze ifot ateruye inzoka

. Abafana ba Yvan Buravan bakomeje kumwita umupfumu kubera ifoto ye

 

Ni ifoto uyu muhanzi yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram aho agaragara mu byishimo afashe inzoka ayerekejeho amaso ayifashe impande zose ndetse nayo yagerageje kumwizingiraho maze yandika amagambo aboneka muri Bibiliya muri Mariko 16:17-19 hagira hati: ’’17. Dore kandi n’ibimenyetso bizaranga abazaba bemeye: mu izina ryanjye bazirukana roho mbi, bazavuga indimi nshya. 18. bazafata inzoka; nibagira kandi icyo banywa cyica, nta cyo kizabatwara; bazaramburira ibiganza ku barwayi bakire.»  Nyuma y’ayo magambo yasoje ashimira Imana ku bwo kugera ku bivugwa muri Bibiliya.

 

 

Ni ifoto imaze gukundwa n'abantu barenga ibihumbi 10 ndetse abarenga 200 bashyizeho ibitekerezo byabo, bamwe bati 'wabaye umupfumu rwose, abandi bandi uzanywe n’uburozi urebe ko ntacyo buzagutwara'. Uwitwa Ngoga yagize ati: ’’Eeeeh hasigaye kunywa uburozi tukareba ko urokoka.’’ Undi witwa Bongo yagize ati: ’’Imana ibwira Mose ngo uzakubite inkoni yawe hasi izaba inzoka nicyo kizemeza ko ari Imana yagutumye, maze Mose arayibwira ati 'ariko n'abapfumu barabikora'".

 

 

Umuhanzi Yvan Buravan kandi yararikiye abakunzi be gukurikirana umuzingo w’umuhanzi Ykee Benda witwa Kirabo ababwira ko ibyo bakeneye byose biwurimo ndetse anababwira ko uboneka ahantu hose ku mbuga nkoranyambaga z’uyu muhanzi. Yavuze ko nibawumva bari bugaruke bakamushimira nyuma y’uko yari ashyizeho agace gato k’imwe mu ndirimbo iri kuri Kirabo Album yakoranye na Ykee Benda.

 

Ykee Benda yari amaze iminsi ararikiye abafana be n’abakunzi b’umuziki we Album ya kane yise ‘Kirabo’ [Bisobanuye impano]. Ni Album avuga ko itamworoheye kuyitunganya, ariko imirimo yayo yageze ku iherezo. Uyu muhanzi yavuze ko azayishyira ku mbuga zicururizwaho umuziki tariki 7 Kanama 2021.