Umugeni yasebeje umugabo we yanga ko amusoma mu bukwe bwabo - IMPAMVU

Umugeni yasebeje umugabo we yanga ko amusoma mu bukwe bwabo - IMPAMVU

Aug 13,2021

Ibirori by'ubukwe ni kimwe mu minsi buri muntu wese aba ategereje kuzabona cyangwa kuzakora. Mu bukwe abageni barasomana bagaterurana n'ibindi mu kwerekana urukundo bakundana. Gusa umugeni yanze ko umukunzi we amusoma abari mu bukwe bagwa mu kantu n'ubwo byarangiye asomwe ku ngufu.

 

Abashakanye babaye igitaramo ku mbuga nkoranyambaga kubera imyitwarire bagaragaje yo kutishimana, ibyatumye hakekwa ko wenda ko umugore yaba yanze gusoma umukunzi we kuko atabizi cyangwa yaba ari umwuka mubi yanze kwakira w'umugabo we. Gusa ibi byose byari bihabanye n'ukuri nk'uko aba bombi baje kweruka impamvu yabiteye.

 

Aba bombi bo muri Ghana, nyuma yo kwerekana ibidasanzwe, umugeni akanga ko asomwa mu bukwe bigakorwa ku gahato, ikinyamakuru Antikanews cyatangaje ko baje kuvuga no guca urujijo rw'abantu batekereje ibihabanye n'ibyo babonye. Bavuze ko ari ibintu bari basezeranyeho ko umugeni aza gusebya umusore ubukwe bwabo bukamamara, bagashima kuba barakoze ubukwe bukamamazwa hirya no hino bityo ko banabyungukiyemo.