RDF yatangaje icyo yiteguye gukora mu gihe ibyihebe byo muri Mozambique byahitamo kugaba ibitero ku Rwanda
Umuvugizi avuga ko ingabo z’u Rwanda "byumvikana ko ziteguye guhashya" umutwe w’iterabwoba wa Islamic State (IS) n’igihe ibikorwa byawo byakwibasira ubutaka bw’u Rwanda.
. IS yo muri Mozambique yibasiye u Rwanda kubera ibitero rumaze iminsi ruwugabaho
. Ingabo z'u Rwanda zifatanyije n'iza Mozambique zirukanye inyeshamba mu birindiro byayo
Kuri Internet icengezamatwara rishya rya IS kuri Africa muri iki cyumweru ryise u Rwanda "igihugu cy’umwanzi cy’abakirisitu, kirimo guhohotera abaturage b’abasilamu".
Ibyo babishingiye ku bikorwa ingabo z’u Rwanda ziri gufashamo iza Mozambique guhashya inyeshyamba bivugwa ko zikorana na IS mu ntara ya Cabo Delgado ya Mozambique.
Nyuma y’iyo nkuru, ku mbuga nkoranyambaga hari Abanyarwanda bagaragaje impungenge z’ibikorwa by’iterabwoba bishobora gukorwa n’uwo mutwe mu kwihimura.
Abandi bagaragaza ko bizeye ubushobozi bw’ingabo z’u Rwanda mu kubirwanya.
Col Ronald Rwivanga, umuvugizi w’ingabo, mu butumwa bwanditse yabwiye BBC ko guhangana n’ibikorwa bya IS n’igihe byakwibasira u Rwanda ari "ikintu twiteguye gukemura".
Col Rwivanga yagize ati: "Birumvikana. Ni gute twaba twiteguye kohereza ingabo mu yandi mahanga mu gihe tudashoboye kwirinda [ubwacu]. Ntibyaba byumvikana."
Mu ntangiriro z’ukwezi gushize, u Rwanda rwohereje abasirikare n’abapolisi 1,000 muri Mozambique, mu cyumweru gishize hoherejweyo abandi.
Ingabo za Mozambique zifashijwe n’iz’u Rwanda zimaze kwisubiza uturere twinshi tw’intara ya Cabo Delgado twari twarigaruriwe n’inyeshyamba zo muri iki gihugu.
Guverineri w’intara ya Cabo Delgado yerekanywe na televiziyo y’u Rwanda [yoherejeyo abanyamakuru] agaruka muri iyi ntara ejo kuwa kane "nyuma y’imyaka ibiri yarahahunze".
Ingabo za Mozambique n’iz’u Rwanda ziri mu bikorwa byo kubungabunga amahoro aho zasubije ubutegetsi bwa leta, mu gihe zitegura ibitero byo gukurikirana abarwanyi aho bahungiye, nk’uko umuvugizi w’ingabo za Mozambique aheruka kubitangaza.
Ntihazwi neza iherezo ry’iyi ntambara, mu kwezi gushize Col Rwivanga yabwiye BBC ko ’mission’ y’ingabo z’u Rwanda idafite igihe runaka izamara, yagize ati: "Tuzabanza turangize akazi tubone kugaruka mu rugo."
BBC