Mozambique: Ingabo z'u Rwanda zifatanyije n'iza Mozambique ziragera amajanja umukuru w'inyeshyamba Bonomar Machude Omar

Mozambique: Ingabo z'u Rwanda zifatanyije n'iza Mozambique ziragera amajanja umukuru w'inyeshyamba Bonomar Machude Omar

Aug 13,2021

Umugaba Mukuru w'Ingabo za Mozambique, Général-Major, Cristóvão Chume, yatangaje ko ingabo z'igihugu cye zifatanyije n'iza RDF ziteguye gukora ibishoboka byose zigafata Bonomar Machude Omar, umunya-Mozambique ukuriye umutwe wa Islamic State umaze igihe warayogoje intara ya Cabo Delgado.

 

. Ingabo za Mozambique zizeye gufata ukuriye umutwe w'iterabwoba wa IS

. Ingabo za Mozambique zifatanyije n'iza RDF zafashe igipimo kuri bwana Bonomar Machude Omar

. Ingabo z'u Rwanda muri Mozambique zikomeje gutungura benshi

 . Ingabo z'u Rwanda zifatanyije n'iza Mozambique zigiye gufata umukuru w'umutwe wa IS

 

Uyu mugabo usanzwe unazwi ku mazina ya Abu Mohamed na Ibin Omar, ni we ukuriye ishami rya gisirikare n'iry'Ububanyi n'Amahanga ya Islamic State muri Mozambique.

Gen Cristóvão aganira na Radio Mozambique, yavuze ko Ingabo za kiriya gihugu zifatanyije n'iz'u Rwanda zamaze gufata ibyegera byakoraniraga bya hafi na Bonomar Machude Omar, kuri ubu bikaba biri mu maboko y'inzego za gisirikare n'iz'umutekano.

Umugaba Mukuru w'Ingabo za Mozambique yavuze ko bafite amakuru yizewe y'uko kiriya cyihebe kiri mu gace ka Mocímboa da Praia, ibibaha icyizere cy'uko bashobora kugicakira.

Ati: "Turabizi ko ari muzima. Ari muri aka gace k'imirwano ka Mocímboa da Praia, ari hafi aha kandi ndatekereza ko tugomba gukomeza ibikorwa byacu by'ubutasi."

"Muri iyi minsi yatakaje bamwe mu basore be b'ingirakamaro barimo abamurindaga kandi bamwe mu bo twafashe barimo abari bamwungirije. Abo bantu rero bari kudufasha kandi dufite icyizere cy'uko nadapfira mu mirwano tuzamufata mpiri we n'abandi bayobozi b'uyu mutwe."

Gen Cristóvão yabwiye kiriya gitangazamakuru cya Leta ya Mozambique ko abarwanyi ba Islamic State bafashwe n'Ingabo z'u Rwanda batazi niba ari abanyamahanga cyangwa ari abanya-Mozambique, gusa iperereza rikaba ari ryo rizatuma bamenya abo aribo.

RDF ikomeje kwigarurira ibice bitandukanye muri Mozambique byahoze mu maboko y’uriya mutwe, ku bufatanye n’ingabo za Mozambique.

Ibikorwa remezo birimo umujyi wo ku cyambu wa Mocímboa da Praia wari umaze imyaka itanu mu biganza by’uriya mutwe biri mu byo RDF yabohoje mu ntangiriro z'iki cyumweru.

Gen Cristovão aherutse gutangaza ko nyuma yo kwigarurira Mocimboa da Praia, ubu Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zigiye gukurikirana ibyihebe mu duce twa Mbau na Siri I tugizwe n’amashyamba y’inzitane.

Ni uduce twombi dufatwa nk’igicaro gikuru cya ziriya nyeshyamba zivuga ko zigendera ku mahame y’idini ya Islam.

Yavuze ko kuri ubu RDF n’ingabo z’igihugu cye bari kwifashisha kajugujugu z’intambara mu guhiga ziriya nyeshyamba, ndetse zikaba ziniteguye kugota ibice byose ziherereyemo kugira ngo zitabona aho zisohokera ngo zihunge.