Dore icyatumye Lionel Messi yanga nimero 10 yari yemerewe na Neymar agahitamo nimero 30

Dore icyatumye Lionel Messi yanga nimero 10 yari yemerewe na Neymar agahitamo nimero 30

Aug 13,2021

Ubwo Messi yari mu biganiro na PSG, Neymar yemeye ko naza azamuha nimero asanzwe yambara ari 10 kuko ari yo yari asanzwe akoresha muri FC Barcelone ndetse ikaba yanditse no ku ndege ye. Gusa byatunguye abantu kuko Messi yayanze yifatira nimero 30.

 

. Impamvu yatumye Lionel Messi ahitamo kwambara nimero 30 yamenyekanye

. Lionel Messi yanze impano ya Neymar wari wamwemereye kumuha nimero 10

. Lionel Messi yakoze imyitozo ye ya mbere mu ikipe ya PSG

 

Mu bihe 2 bishize, umutwaro wari uremereye kuri Neymar wambaraga nimero 10 mu ikipe ya Paris Saint-Germain. Neymar yagerageje uko ashoboye mu gihe cyo gukina imikino ya Uefa 2019/2020 gusa PSG yaje gutsindwa ku mukino wa nyuma ubwo yatsindwaga na Bayern Munich.

 

Mu kugerageza kugabana umutwaro w'ikipe, Neymar yahisemo guha Messi numero 10 ariko igitangaje ni uko yanze ahitamo numero 30.

 

Hari impamvu zatumye Messi ahitamo jersey numero 30:

 

Ubucuti bwe bwa mbere na Deco na Ronaldinho. Bombi batumiraga Leo muto gusangira kandi bakamarana nawe umwanya munini. Bamutoje uburyo bagomba gukinira ikipe ya mbere ya Barcelona.

Deco yambaraga nimero 20 naho Gaucho yambara numero 10 kandi mu rwego rwo kubahiriza ubucuti bwabo, Leo yatwaye numero 30 ni ukuvuga igiteranyo y'izi ncuti ze zombi(20+10).

Messi yemeye kuri TV ya Barcelona ko:

. Yambaye numero 30 ku mukino we wa mbere na Espanyol maze ahura n'umuyobozi wa PSG Mauricio Pochettino.

. Yatsinze igitego cye cya Barcelona yambaye nimero 30, nyuma y'iminota ibiri asimbuye Samuel Etoo watsinze igitego cya 1

. Yatsindiye shampiyona ye ya mbere hamwe na Barcelona ubwo yatsindaga Arsenal ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma, kandi yari yambaye numero 30

Jersey nimero 30 isa n'igice gishya ukurikije Messi