Ubuki buvura indwara nyinshi kandi zitandukanye bukanongera akanyabugabo ku bubaka urugo. Dore uko bukoreshwa n'ibyo ugomba kwitondera

Ubuki buvura indwara nyinshi kandi zitandukanye bukanongera akanyabugabo ku bubaka urugo. Dore uko bukoreshwa n'ibyo ugomba kwitondera

Aug 14,2021

Ubuki kuva kera bwagiye bukoreshwa mu kuvura indwara zitandukanye. Hano tugiye kureba zimwe mu ndwara zivurwa na bwo cg zirindwa na bwo.

 

. Akamaro k'ubuki mu kuvura no kurinda indwara

. Ubuki buvura indwara nk'inkorora, ikirungurira, ibikomere byo mu gifu, Ubugendakanwa..

. Ubuki bwongera akanyabugabo bukanafasha umugabo gutinda igihe yubaka urugo

. Ubuki bugasha kongera umurego ku bagabo

. Ubuki burinda indwara zirimo Kanseri n'indwara z'umura

 

1. Ubuki bukoreshwa mu kuvura ubugendakanwa. Ubusiga mu kanwa ku rurimi rw’uburwaye, 2 ku munsi.

2. Ku bagabo iyo unywa ibiyiko binini 3 ku munsi byibuza bigufasha gutinda kurangiza mu gihe cyo gutera akabariro kandi binafasha gufata umurego.

3. Iyo buvanzwe n’amavuta yo kwisiga bituma ugira uruhu rwiza

4. Bushyirwa ku bikomere n’ubushye bigatuma igisebe cyuma vuba.

5. Burwanya kanseri n’indwara z’umura

6. Bukoreshwa mu kuvura ikirungurira n’igifu kirimo ibisebe

7. Buvura indwara zo mu muyoboro w’inkari nko; kunyara ntizishire neza, kokera uri kunyara no kubyimba uruhago

 

Ushobora kubunywa bwonyine, ukabuvanga n’amazi y’akazuyazi cg se mu cyayi

8. Iyo unywa inzoga ukajya uvangamo n’ubuki bikurinda gusinda. Aha ntibivuze kunywa inturire cyangwa inkangaza. Nukunywa inzoga ukwayo nabwo ukwabwo.

9. Ku bakoresha imbaraga cyane nk’abantu basiganwa ubuki butuma udatakaza ingufu kuko burimo amasukari anyuranye kandi isukari yongera imbaraga.

10. Bukoreshwa mu kuvura mikorobi zitandukanye cyane cyane bagiteri.

11. Buvura inkorora, kubabara mu muhogo na asima bitewe na vitamin C ibamo

12. Buvura guhitwa no kuruka

13. Bufasha amaso kureba neza kuko bukize kuri vitamin A

 

Uko ubuki bukoreshwa

Ukoresha ikiyiko kinini cg 2 inshuro hagati ya 3 na 5 ku munsi. Ni ukuvuga byibuze 50g ariko nanone nturenze 150g ku munsi.

Ushobora kubukoresha bwonyine, kubuvanga n’amazi y’indimu, icyayi cya mukaru cg amazi y’akazuyazi.

Urabukoresha kugeza ukize neza kandi niyo utarwaye ukabukoresha bukurinda indwara zinyuranye.

Icyitonderwa

Ubuki ntibuhabwa umwana utarageza ku mwaka.

Umurwayi wa diyabete ntabwemerewe kuko bugira amasukari menshi anyuranye

Si byiza kubuvanga n’imbuto nka maracuja, amacunga cg ibinyomoro kuko bwangiza vitamin C ibamo. Iyo uri burye imbuto n’ubuki ushyiramo intera y’amasaha 2 byibura.

Iyo ubuvanze n’amazi yatuye bibugabanyiriza ubushobozi.

Twibutse ko ari ubuki bw’umwimerere, si bwa bundi buba bwanyuze mu nganda kuko buba buvanzwemo ibindi.