Aba ni bo basirikare 5 bahawe ipeti rya General Full(ipeti riruta ayandi) kuva u Rwanda rwabona ubwigenge kugeza ubu
Iteka rya Perezida Nº 044/01 ryo ku wa 14 Gashyantare 2020 rishyiraho sitati yihariye y’Ingabo z’u Rwanda, rishyira ipeti rya General (Full) mu kiciro cy'amapeti y'Abofisiye Jenerali (General Officers), rikaruta ayandi yose aba mu ngabo z'u Rwanda.
. Aba General Full babayeho mu Rwanda nyuma y'ubwigenge
. Kuva u Rwanda rwabona ubwigenge rwabonye aba-Gen. Full 5 gusa
Iri peti riruta ayandi mu ngabo z'u Rwanda, riri hejuru y'irya Lieutenant General, Major General na Brigadier General.
Ingingo ya 28 muri ririya teka iteganya ko "ubusumbane mu mirimo ya gisirikare bushingira ku ipeti", ibishyira ipeti rya Jenerali hejuru y'andi yose.
Ipeti rya General cyo kimwe n'andi mapeti yo mu gisirikare cy'u Rwanda, kuyahabwa bishingira ku bushobozi bwo gukora inshingano zisumbuye hashingiwe kuri raporo y’isuzumabushobozi; imyanya ihari ndetse no gutsinda ikizamini gituma azamurwa mu ntera, iyo ari ngombwa.
Umusirikare ashobora guhabwa ipeti rya General mu gihe cy'imyaka itatu avuye kuri Lieutenant General, gusa hatitawe ku biteganywa n'iyi ngingo, Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF ashobora kuzamura ku ipeti ryisumbuye Ofisiye uwo ari we wese, igihe icyo ari cyo cyose cyangwa akamuzamura ku ipeti ryisumbuye rikurikiraho igihe agiye mu kiruhuko cy’izabukuru.
Magingo aya mu gisirikare cy'u Rwanda RDF harabarurwa abasirikare batanu bafite ipeti rya General (Full), barimo bane bakikirimo n'umwe wagiye mu kiruhuko cy'izabukuru.
Uwagiye mu kiruhuko ni Rtd.Gen. Marcel Gatsinzi wasezerewe mu ngabo z'u Rwanda muri 2013, nyuma y'imyaka ibarirwa muri 45 yari amaze ari umusirikare.
Gen. Gatsinzi wanabaye mu gisirikare cy'u Rwanda Ex-FAR mbere yo kwiyunga kuri RPF ikimara gufata igihugu, yabaye Minisitiri w'ingabo z'u Rwanda hagati y'umwaka wa 2002 na 2010, mbere yo kugirwa Minisitiri ushinzwe gucunga ibiza no gucyura Impunzi.
Uretse Gatsinzi abandi basirikare mu ngabo z'u Rwanda bafite ipeti rya Jenerali ni Gen. James Kabarebe, Umujyanama wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, mu by'umutekano.
Gen. James Kabarebe ni umwe mu basirikare bakomeye mu gisirikare cy'u Rwanda, akaba yarakibereye umugaba mukuru kuva muri 2002 kugeza muri 2010, umwaka yagizwemo Minisitiri w'Ingabo z'u Rwanda.
Muri 2018 ni bwo Gen. James Kabarebe yagizwe Umujyanama wa Perezida Kagame mu by'umutekano, nyuma y'imyaka umunani yari amaze ayobora Minisiteri y'Ingabo.
Uretse kuba ari mu basirikare bari bayoboye urugamba rwo kubohora igihugu, Gen. James Kabarebe yanabaye umugaba mukuru w'Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y'uko Inyeshyamba za Laurent Desiré Kabila ziyambaje u Rwanda ngo ruzifashe guhangana na Mobutu.
Undi musirikare mu ngabo z'u Rwanda ufite ipeti rya General wuzuye ni Gen. Fred Ibingira.
Fred Ibingira ni General mu ngabo z'u Rwanda kuva muri Mutarama 2018, ubwo yazamurwaga mu ntera na Perezida wa Repubulika amuvanye ku ipeti rya Lieutenant General.
Gen. Ibingira kuri ubu ni umugaba mukuru w'Inkeragutabara, gusa akaba yaragiye ahabwa inshingano zitandukanye mu gisirikare cy'u Rwanda kuva mu 1997.
Gen. Patrick Nyamvumba ni undi musirikare muri bake bafite ipeti rya General mu ngabo z'u Rwanda.
Patrick Nyamvumba ni General kuva muri Kamena 2013, ubwo yazamurwaga mu ntera na Perezida wa Repubulika akanahita amugira Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, asimbuye kuri izo nshingano Lt. Gen. Charles Kayonga.
Mu zindi nshingano: Nyamvumba yabaye Umuyobozi w’ishuri rya gisirikare ry’u Rwanda i Nyakinama, mu Karere ka Musanze, Perezida w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare (2007-2009), Umuyobozi ushinzwe ibikoresho by'Ingabo z'u Rwanda ndetse n’umuyobozi ushinzwe ibikorwa, gahunda, n’amahugurwa mu ngabo z'u Rwanda.
Nyamvumba kandi yanabaye Umuvugizi w'Ingabo z'Umuryango wa Afurika yunze ubumwe zari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro i Darfur, ibirenze ibyo akaba yaranabaye Minisitiri w'Umutekano ari na zo nshingano aheruka guhabwa.
Gen. Jean Bosco Kazura ni we musirikare wa gatanu mu ngabo z'u Rwanda ufite ipeti rya General. Ni ipeti afite kuva mu Ugushyingo 2019, ubwo yazamurwaga mu ntera na Perezida Kagame amuvanye ku ipeti rya Maj. Gen. akanamugira Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda amusimbuje Gen. Patrick Nyamvumba.
Gen. Jean Bosco Kazura uretse kuba ari mu basirikare babohoye igihugu, yabaye Umuyobozi w'ishuri rya Gisirikare ry'i Nyakinama, ibirenze ibyo akaba yaranabaye Umuyobozi w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'amaguru hano mu Rwanda Ferwafa. Yakoze kandi n'indi mirimo inyuranye.
Kuva u Rwanda rwabaho, aba nibo basirikare rwagize cyangwa rufite bafite ipeti rya General (Full).