Mozambique: Byabaye inshoberamahanga uko ingabo z'u Rwanda 1000 zahiduye ibintu mu byumweru 2 gusa. Uko abanyamahanga babona izi ngabo

Mozambique: Byabaye inshoberamahanga uko ingabo z'u Rwanda 1000 zahiduye ibintu mu byumweru 2 gusa. Uko abanyamahanga babona izi ngabo

Aug 15,2021

Ingabo z’u Rwanda zikomeje gushimagizwa hirya no hino ku Isi kubera ukuntu zikomeje kugenda zitwara mu butumwa zoherezwamo hirya no hino haba ubwo kubungabunga amahoro cyangwa uburimo ibikorwa bya gisirikare byo gufasha ibindi bihugu kurwanya umwanzi ubangamiye umudendezo wabyo, aho kuri ubu bamwe bibaza ukuntu abasirikare 1000 babasha guhindura ibintu mu kwezi kumwe muri Mozambique mu gihe iki gihugu gifite byibuze abasirikare basaga 10,000 ariko bari barananiwe kurwanya ibyihebe bibarirwa mu 3,000 byazengereje intara ya Cabo Delgado.

 

. Abantu bakomeje gutangarira ingabo z'u Rwanda ziri muri Mozambique

. Uko abanyamahanga bafata ingabo z'u Rwanda

. Ingabo z'u Rwanda n'iza Mozambique zigaruririye ibirindiro by'inyeshyamba

 

Dushingiye ku nkuru ya Televiziyo ya eNCA ivuga ku mirwano yo muri Cabo Delgado, ku muyoboro wa yo wa youtube iyi nkuru yatanzweho ibitekerezo bitandukanye bikugaragariza ukuntu igisirikare cy’u Rwanda gifatwa n’abantu batandukanye biganjemo abanyamahanga kubera imyitwarire yacyo mu butumwa butandukanye cyoherezwamo.

Ikintu benshi mu bagize icyo bavuga kuri iyi nkuru bahurizaho, nuko ingabo z’u Rwanda zatojwe neza, zifite ibikoresho kandi zifite disipuline idapfa kugaragara ku zindi ngabo zikunze gushyirwa mu majwi hirya no hino.

Nk’uwitwa Eniola Apata yagize ati “Igisirikare cy’u Rwanda cyatojwe neza, gihabwa ibikoresho. Ndetse n’impuzankano za gisirikare zacyo zirimo imitamenwa zirarenze.”

Uwitwa Jose De Carvalho we avuga ku kuntu ingabo z’u Rwanda zitwaye muri Cabo Delgado yagize ati “ Ingabo z’u Rwanda zakoze akazi keza! Abandi bose bazaba bari hariya mu gisa nk’ibiruhuko no kugenzura situation.”

Undi witwa Demosthenes Florival yagize ati “ Ni amakuru meza ku baturage ba Mozambique, Ibihugu bya Afurika byubahwe, by’umwihariko u Rwanda, byemeye gufasha.”

Uwitwa Kgomotso zele nawe yunzemo agira ati “ Abasirikare b’u Rwanda ntivafata ku ngufu abagore, ntibahohotera inzirakarengane z’abasivili, batojwe neza guhangana n’intambara…Bravo Kigali.”

 

Uwitwa Mest Ernest we yagize ati “ Afurika yishyire hamwe ikorere hamwe turakeneranye..nta kurushanwa kw’igisirikare hano.”

Umunyamozambike witwa Nantakota we yagize ati “ Iyaba Paul Kagame yari Perezida wacu, Umunyamozambike.”

Uwiyita The Comenter we yagize ati “ U Rwanda rufite kimwe mu bisirikare bifite disipuline muri Afurika. Ntibafata ku ngufu abagore, ntibahohotera abaturage, ntibiba abaturage, ntibica inzirakarengane z’abaturage.”

Uwiyita mozlover5 nawe yagize ati “Ibisubizo by’Abanyafurika ku bibazo bya Afurika,”

Uwitwa Elton Tivane we yagize ati “ Hari ikintu kitameze neza. Ni gute abasirikare 1000 bashobora guhindura umunzani w’intambara mu byumweru bibiri gusa.

Mozambique ifite ahari abasirikare 10,000 none batangiye gutsinda hiyongereyeho gusa 1,000. Ndakeka inyeshyamba zasize buri kimwe zigafata ikiruhuko.”

Undi wagize icyo avuga twasorezaho ni uwitwa Abdul Rafique Kalembo wagize ati “ Iteka mbona inkuru z’u Rwanda muri Mozambique rukomeza imbere ku rugamba nta n’imwe mbona iz’abasirikare ba Botswana, Afurika y’Epfo na Zimbabwe bagira icyo bakora kandi bari hariya. Haba hari umukino w’ibanga Mozambique n’u Rwanda biri gukina ngo bagaragaze ko ibindi bihugu ntacyo bimaze, cyangwa???”

REBA IKIGANIRO HANO

 

Inkuru ya Bwiza