Doreen wakize agakoko gatera SIDA nyuma y'imyaka 29 akagendana yagiriye inama abandi baba bafite ubu bwandu

Doreen wakize agakoko gatera SIDA nyuma y'imyaka 29 akagendana yagiriye inama abandi baba bafite ubu bwandu

Aug 15,2021

SIDA, uyanduye biba ngombwa ko agomba gukoresha imiti igabanya ubukana kugira ngo abashe kuramba ntapfe imburagihe, gusa mu bihugu bitandukanye hari abantu cyane abakobwa baretse imiti ibyo ari naho Doreen Moraa yahereye abagira inama kuko we yerekana ibyiza byo kwemera no kwerura ko urwaye SIDA.

 

. Doreen yakize agakoko gatera SIDA nyuma y'imyaka agendana agakoko kayo

 

Uyu mukobwa wo mu mujyi wa Nairobi muri  Kenya, yagiye aganira n'ibinyamakuru bitandukanye atanga ubuhamya bw'ibyiza byo kurwara SIDA ukabivuga, ugafata imiti neza, akaba yavuze ko bituma uramba aho kwihishahisha, agashimangira ko  n'abakobwa batagifata imiti igabanya ubukana bw'agakoko gatera SIDA barayihagaritse burundu byazabaviramo akaga bitunguranye.

 

 

Kuba afite ubwandu bwa SIDA, aganira na Rightbyher, Doreen yavuze ko agomba kubyamamaza akaba ikimenyabose akigisha benshi. Akunda kwambara agapira kanditseho ngo "HIV POSITIVE" bisobanuye ko abana n'ubwandu bwa SIDA. Kuva mu mwaka 1992, yatangiye gufata imiti umunsi ku wundi kugeza magingo aya, kubera ubudasiba bwo gufata imiti byatumye ajya kwipimisha asanga nta mugera wa SIDA afite, ngo kuko uko ugenda ufata imiti bikurikije amategeko Virus irahunga ikabura ariko ntabwo biba bivuzeko wakize SIDA, iyo uhagaritse imiti ihita yongera ikigaragaza byihuse ukazahara. 

 

Ku nama ye nyamukuru, Doreen , ashimangira ko kwandura SIDA atari ukwiheba, ningomba kubaha inama za muganga, kwivuza no kurya neza abasirikare b'umubiri bakagira ingufu ziganza virus ya SIDA, n'abazi ko banduye bakanga gufata imiti bakaretse imyumvire kuko rimwe bapfa bitunguranye.