Ibitangaje ku kiraro(bridge) cya mbere kirekire kurusha ibindi ku isi ku burebure bwa Km 165 zose ni ukuvuga kuva i Kigali ukarenga i Huye
Ku isi hari byinshi bitangaje umuntu ashobora kureba akibaza niba byarakozwe n'amaboko y'abantu. Uyu munsi Iwacumarket yagutoranyirije ikiraro kirekire kurusha ibindi ku isi cyiswe Danyang–Kunshan Grand Bridge kikaba giherereye mu Bushinwa.
. Ikiraro cya mbere kirekire ku isi giherereye mu Bushinwa
. Ikiraro kirekire ku isi cyuzuye gitwaye tiriyari zisaga 8.5 z'amanyarwanda
Iki kiraro cyambukiranya ikiyaga cya Yangcheng mu ntara ya Jiansu. Ni ikiraro kirekire kuko ugereranyije ari nko kuva i Kigali ukarenga i Huye kuko Kigali - Huye hari Km 125.1 gusa ukurikije ibipimo bya Google. Ni ikiraro kinyuraho za gari ya moshi zigendera ku muvuduko wo hejuru cyane.
Kubaka iki kiraro byamaze imyaka 4 gusa. Iyi mirimo ikaba yarakorwaga n'abakozi ibihumbi 10 mu gihe cyatwaye miliyari 8.5 z'Amadorari ya Amerika ni ukuvuga asanga tiriyari 8.5 z'amanyarwanda. Cyatashwe ku mugaragaro mu mwaka wa 2011. Gifite ubuhagarike bwa metero 31 ni ukuvuga kuva ku butaka kugera kugera ku kiraro mu buhagazi.
Twabamenyesha ko ikiraro cya mbere kirekire gicaho imodoka giherereye muri Thailand ku burebure bwa Km 55 igice kinini kikaba kiri ku butaka kuko agace gato cyane ari ko kambukiranya amazi. Iki kiraro gifite imihanda 3 kuri buri cyerekezo ni ukuvuga ko ishobora kunyurwamo n'imodoka 6 ziringaniye.