DRC: Indege yagonze umumotari

DRC: Indege yagonze umumotari

Aug 15,2021

Indege yo mu bwoko bwa Bombardier Q400 yagwaga ku kibuga cy’indege cya Luano mu mujyi wa Lubumbashi muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yaraye ikoze impanuka, ubwo yagongaga umumotari.

 

Minisiteri ishinzwe ubwikorezi mu itangazo yasohoye kuri uyu wa 14 Kanama 2021 ivuga ko iyi ndege ya Congo Airways yari itwaye abantu 23 yagonze uyu mumotari ubwo yari ivuye mu mujyi wa Mbuji-Mayi, mu masaa moya y’umugoroba.

Mu gihe yari imaze kugera hasi, igendesha amapine yitegura guparika, mu buryo butunguranye uyu mumotari wambukaga umuhanda wayo, iramugonga.

Iyi Minisiteri yagize iti: “Muri icyo gihe cyo kugwa, indege yagonze umumotari wambukaga umuhanda wayo…ateza ibibazo.”

Inzego za Leta zibishinzwe zatangiye iperereza kuri iyi mpanuka idasanzwe.

SRC: actualite.cd