Lionel Messi watunguriwe i Paris yahaye isererano rikomeye abafana ba PSG

Lionel Messi watunguriwe i Paris yahaye isererano rikomeye abafana ba PSG

Aug 15,2021

Abafana ba FC Barcelona bakiranye urugwiro Lionel Messi biramurenga niko kubabwira ko icyumweru kimwe amaze i Paris kidasanzwe ku buzima bwe ndetse atazigera acyibagirwa.

 

. Liionel Messi yahaye isezerano rikomeye abafana ba PSG 

. Messi yatunguwe n'ukuntu yakiriwe i Paris

 

Mu ijoro ryakeye nibwo abafana ba PSG bari babukereye baje kwakira abakinnyi baguze ndetse kizigenza kubarusha,Lionel Messi ababwira ko iki cyumweru kigiye kurangira ari icy’ingenzi ku buzima bwe.

 

Yagize ati "Ndumva nezerewe cyane.Cyari icyumweru kidasanzwe kuri njyewe.Ndashaka gushimira uwo ari we wese kubera ukuntu nakiriwe i Paris.Byari bitangaje cyane.

Nizeye ko uyu mwaka uzatubera mwiza cyane tukawishimamo.Nishimiye buri kimwe."

 

Abafana ba PSG baraye bakiriye neza cyane abakinnyi bose baguze,aho bakoze ibyapa biriho amagambo atandukanye arimo “Bienvenido Ramos”, “Welkom Wijnaldum”, “Benvenuto Donnarumma”, “Bienvenido Messi”... Mu rwego rwo guha ikaze Lionel Messi n’abandi bakinnyi bashya Paris Saint-Germain.

 

Umukinnyi werekanywe mbere y’abandi ni Achraf Hakimi, akurikirwa na Georginio Wijnaldum, Gianluigi Donnarumma na Sergio Ramos mu gihe Lionel Messi yakiriwe bwa nyuma ndetse buri umwe akaba yagize icyo abwira abafana.

 

Lionel Messi w’imyaka 34 na bagenzi be barimo Sergio Ramos, Gianluigi na Donnarumma na Neymar Jr ntibagaragaye mu mukino Paris Saint-Germain yatsinzemo Strasbroug ibitego 4-2 mu gihe Georginio Wijnaldum na Achraf Hakimi babanje mu kibuga.