PSG: Kugura Lionel Messi bigiye gushyira iherezo kuri Kylian Mbappe

PSG: Kugura Lionel Messi bigiye gushyira iherezo kuri Kylian Mbappe

Aug 16,2021

PSG iherutse gusaba Mbappe ko yasinya amasezerano y'imyaka 6 ndetse agahabwa umushahara ungana n'uwa Neymar abitera utwatsi akomeza kwicecekera. Gusa kuri ubu bishobora gutizwa umurindi no kuba Messi yaraje muri iyi kipe bakaba banyurana.

 

. Kylian Mbappe ashobora kwerekeza muri Real Madrid

. Mbappe ashobora kuba igitamo nyuma y'uko PSG iguze Lionel Messi

 

Kuri uyu munsi bwa mbere nibwo Mbappe ari bugire icyo avuga kuri ejo hazaza he niba azongera amasezerano cyangwa yifuza gutandukana na PSG akerekeza muri Real Madrid. Nyuma y'aho Lionel Messi agereye muri Paris Saint Germain, ubu iyi kipe yatangiye kwinjira mu gihe cyo kugabanya imishahara ndetse no kugabanya ingano y'amafaranga yatanze ku isoko, ibyo byose rero bishobora gutuma Mbappe aba igitambo cy'iki kibazo.

 

Real Madrid yiteguye guhita itangaza amafaranga ishobora gutanga kuri uyu mukinnyi w'imyaka 22 y'amavuko. Perez uyobora Real Madrid atangaza ko yiteguye gukoresha imbaraga zishoboka zose kugira ngo abone uyu musore yifuza kugenderaho. Kugeza kuri ubu, Mbappe ntarasinya amasezerano mashya kandi akaba asigaranye umwaka umwe kuko muri Kamena 2022 azaba yemerewe kugendera ubuntu nta kabuza. Umuyobozi wa PSG Nasser Al-Khelaifi n'umutoza Mauricio Pochettino bizeye ko bazagumana na Mbappe n'ubwo ntacyo arabivugaho.

 

Mauricio Pochettino ati widusiga 

 

PSG iherutse gusaba Mbappe ko yasinya amasezerano y'imyaka 6 ndetse agahabwa umushahara ungana n'uwa Neymar nabyo arabyanga kuko yizeye ko aramutse agiye muri Real Madrid yaba ari umukinnyi ugenderwaho ndetse ufatwa nk'umwami kuruta uko abona bihagaze kuri ubu nyuma y'aho Messi aziye asanga Neymar. Ku rundi ruhande kandi PSG yatangiye kugira ubwoba ivuga ko ishobora kwanga kugurisha uyu mukinnyi hakiri kare bikazarangira Real Madrid imutwariye ubuntu kuko bamaze iminsi babikora amakipe atandukanye.

 

Mu minsi 14 isigaye ngo isoko rifunge isobanuye byinshi kuri uru ruhererekane rwa Mbappe niba azerekeza muri Real Madrid niba azongera amasezerano muri PSG cyangwa niba azagendera ubuntu umwaka utaha.