Agakiriro ka Gisozi kafashwe n'inkongi y'umuriro

Agakiriro ka Gisozi kafashwe n'inkongi y'umuriro

Aug 17,2021

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Kanama 2021, inkongi yibasiye agakiriro ka Gisozi gaherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Gisozi.

 

Ababonye iyi nkongi bavuga ko yatangiye saa 8h50 za mu gitondo, itewe n’umuriro w’amashanyarazi, bituma ibikoresho byinshi birimo za matela n’ibindi bikoresho byinshi bibikwa mu gakiriro.

 

Aka gakiriro ka Gisozi kaherukaga gushya tariki ya 29 Kamena 2019, mu gice cy’aka gakiriro kizwi nko kuri APARWA, ahakorerwa ububaji bw’ibikoresho bitandukanye birimo intebe, inzugi, ibitanda n’ibindi.

 

Amakuru aravuga ko iyi nkongi yatewe n’abantu basudiraga, udushashi tw’umuriro dutarukira ahabitse matola, hahita hafatwa. Kugeza ubu hahiye ibice bitandukanye by’aka gakiriro.

 

Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi rikaba ryihutiye gutabara kugira ngo ribashe kuzimya uyu muriro.