Umusore yajyanye umukobwa iwe bageze mu buriri ahinduka ihene we arasara

Umusore yajyanye umukobwa iwe bageze mu buriri ahinduka ihene we arasara

Aug 17,2021

Umusore witwa Namasaka, wo mu cyaro cyitwa Mayuge, mu gace ka Navakholo i Kakamega muri Kenya yatangaje ko yumvise ashaka umukobwa baryamana, akanyura ku isoko, akamutahana gusa yagera mu buriri, umukobwa agahinduka ihene.

 

Namasaka usanzwe akora akazi ko mu busitani, yatangarije K24TV ngo " Nahuye n'umukobwa mwiza ku isoko rya Soi ubwo nari ndimo gusbira ku kazi aho nkorera, tuvugana ku byo gukundana.

Kuri ubu uyu mugabo ufite amakaburo nk'uko iyi nkuru ikomeza ivuga, uwo mukobwa yemeye kuba umukunzi we gusa ngo bageze mu gipangu cya bosi we, abona ibintu bitangiye guhinduka mu buryo budasanzwe.

Namasaka ati " Yemeye kumbera umukunzi. Namusabye ko yamperekeza tukagerana aho mba, arabyemera. Ibintu byari bimeze neza kugeza ubwo twageraga mu buriri. Uwo mukobwa yahise ahinduka ihene nini, ifite amahembe maremare agizwe n'icupa rya soda twari tumaze kunywa."

Uyu musore avuga ko yahise yiruka, asohoka mu cyumba ndetse ubuzima bwe bwahise buhinduka. Ati " Nahise ntangira kurya mu buryo budasanzwe, nkubita abantu."

Se wa Namasaka, Peter Wawire, avuga ko umuhungu we iyo abonye umugore, akuramo ipantaro ndetse agakubita abantu. Ati " Naratunguwe mbonye umuhungu wanjye aje mu rugo avanwe Kakamega n'umumotari. Akihagera, yatangiye kwitwara nk'uwahanzweho. Yatwikaga imyenda, akubita abantu, byabaye ngombwa ko tumufungirana."

Uyu mubyeyi avuga ko umuhungu we ataramera neza n'ubwo yavuganye n'itangazamakuru.

Tags: