Uganda igiye kwakira impunzi  2000 z'abanya-Afghanistani

Uganda igiye kwakira impunzi 2000 z'abanya-Afghanistani

Aug 18,2021

Igihugu cya Uganda kigiye kwakira impunzi z-abanya-Afghanistan zigera ku 2000 nyuma y'uko Abataribani bisubije ubutegetsi nyuma y'imyaka 20 babwirukanweho n'abanyamerika.

Kwakira izi mpunzi biturutse mu mwumvikano hagati y'igihugu ya Uganda na Leta zunze Ubumwe za Amerika nk'uko Minisitiri ushinzwe impunzi muri Uganda, Esher Anyakun yabitangarije BBC dukesha iyi nkuru.

Impunzi za mbere zigera kuri 500 zari zitegerejwe muri Uganda kuri uyu wa Kabiri ariko ntizaje kuko ngo hari ibyo ibi bihugu byombi bikiganiraho./

Uganda isanzwe ari cyo gihugu cya mbere muri Afurika gicumbikiye impunzi nyinshi ziganjemo izaturutse muri Sudani y'Epfo ndetse na Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo aho icumbikiye abagera kuri miliyoni 1.3.

Biteganyijwe ko izi mpunzi z'abanya-Afghanistani zizajya zibanzwa gupimwa covid-19 mbere y'uko zishyirwa mu kato gasanzwe gashyirwamo abaturutse hanze y'igihugu.

Abataribani baherutse kwigarurira ubutegetsi bari barahiritsweho n'ingabo z'Abanyamerika zifatanyije n'incuti zabo mu myaka 20 ishize aho bashinjwaga gucumbikira no gufasha umutwe w'iterabwoba wa Al-Qaeda n'uwari umuyobozi wayo Osama Bin Laden.

Nyuma y'uko Amerika ifatiye umwanzuro wo gukura ingabo zayo muri Afghanistan, Abataribani bahise batangira ibitero ku migi itandukanye bigaruriye bitabagoye na gato ndetse mu minsi 10 gusa babashije gufata igice kinini cy'igihugu harimo n'umurwa mukuru Kabul.

Iyi nsinzi y'abataribani ariko yatumye rubanda rushya ubwoba bitewe n'amateka yabaranze mbere y'uko bahirikwa ku butegetsi maze uruvunganzoka rw'abantu berekeza ku kibuga cy'indege aho ingabo z'abanyamerika zari mu gikorwa cyo gucyura abanyamahanga ndetse n'abanya-Afghanistan bivugwa ko bashobora kwibasirwa n'aba Bataribani.

Biravugwa ko abasaga ibihumbi 10 bamaze guta ingo zabo ku bwoba bwo kuba bahohoterwa cyangwa bakicwa n'abataribani n'ubwo bo bijeje rubanda ko nta mpamvu yo gukunga kandi ko mu myaka 20 ishize bahindutse cyane gusa ibi abaturage ntibabikozwa ahubwo bagahamya ko abataribani badashobora guhinduka n'iyo byagenda gute.