Umwarimu yateye inda abana 3 yigishaga mu ishuri rimwe
Mu gihugu cya Ghana haravugwa inkuru y’umwarimu wakoze amahano atera inda abakobwa 3 yigisha mu ishuri rimwe ndetse ngo uyu mwarimu yamaze kugezwa mu butabera kugira ngo aryozwe ibyo yakoreye aba bakobwa bakiri bato.
Dr Kyeremeh yahishuriye ibi mu kigo kigira inama abana ndetse kikanabereka icyerekezo giherereye muri Ghana Education Service I Kwadaso mu karere ka Ashanti.
Uyu Dr Kyeremeh,yasabye abarimu kwegera abanyeshuri batewe inda bakabagira inama ndetse no kurushaho kubitaho.
Uretse aba bakobwa 3 batewe inda na mwarimu,ngo hari abandi bana 7 bo muri icyo kigo batewe inda n’ababegereye mu gace bavukamo.
Abakobwa biga muri kiriya kiriya kigo cya GES ngo bashobora kuzagorwa no kwakira ibyabaye kuri bagenzi babo ubwo amashuri azaba afunguye.
Dr Kyeremeh yavuze ko gahunda ya Guma mu rugo yatumye bamwe mu bana b’abakobwa bahohoterwa kurusha uko byari bisanzwe ndetse bamwe bashobora kuba baragize ibibazo byo mu mutwe.
Uwitwa Stephen Asare Brew,ushinzwe uburezi muri Kwadaso yavuze ko abana bahohotewe bagomba kugirwa inama cyane ndetse ko gusambanya abanyeshuri bikozwe n’abarimu ari icyaha gikomeye gihanwa bikomeye.
Nta byinshi byavuzwe kuri uyu mwarimu wateye inda aba bakobwa ndetse n’icyo yabashukishije ngo abasambanye.