Yahagaritse kunywa amazi no kurya inyama nyuma yo gufungwa arengana mu myaka 20 ishize nk'uko abivuga

Yahagaritse kunywa amazi no kurya inyama nyuma yo gufungwa arengana mu myaka 20 ishize nk'uko abivuga

Aug 18,2021

Umugabo wo mu Burundi uzwi ku kazina ka Karitoni avuga ko kuva yafungwa mubyo we yitwa akarengane, ntaranywa amazi kandi yumva ameze neza.

 

Uyu mugabo kuri ubu wahindutse umurasita nyuma yo gufungurwa, avuga ko yarenganyijwe ndetse n'igihe bigaragariye ko yarenganye, yatswe ruswa ngo afungurwe, we arabyanga.

Mu mashusho kuri imwe muri Shene ya You Tube, uyu mugabo yumvikana agira ati " Maze imyaka 20 nta gitonyanga cy'amazi ndanywa kandi ndateganya kuyongera."

Karitoni avuga ko yahoze akize, akagira abakozi benshi gusa ngo umunsi umwe yasuwe n'abantu bamuteje ibibazo. " Abantu baransuye turishimana gusa mu gitondo bagiye, basize ibipapuro iwanjye. Hashize icyumweru abapolisi baje gusaka iwanjye, babisangayo njye sinari nzi ko bihari naho ngo byari iby'imodoka yibwe, bahise bamfunga."

Avuga ko abayibye babyemeye ariko ntafungurwe, ingingo yamurakaje, akava ku mazi mo kurya inyama.

Mu cyaro aho atuye n'umugore we n'abana bane, hari nyina uvuga ko afite imyaka 103 n'abandi bantu yitaho.