Abajyanama 8 ba Perezida Evariste Ndayishimiye bahagaritswe ku kazi

Abajyanama 8 ba Perezida Evariste Ndayishimiye bahagaritswe ku kazi

Aug 18,2021

Abajyanama umunani b’umukuru w’igihugu cy’u Burundi barimo Willy Nyamitwe, Jean-Claude Karerwa Ndanzako n’abandi, guhera kuwa Mbere bari mu bihano byo kuba bahagaritswe ku mirimo yabo kubera imyitwarire irimo gusiba akazi nta ruhushya basabye.

Byagaragaye kuwa gatanu ushize ubwo ushinzwe gutunganya imirimo mu biro by’umukuru w’igihugu, Gabriel Nizigama, yazengurukaga mu biro byose biri ku ngoro y’umukuru w’igihugu, Evariste Ndayishimiye agasanga abo bantu bose nta n’umwe uri mu kazi.

Amakuru avuga ko amabaruwa abahagarika ku mirimo mu gihe cy’iminsi 15 yahise asohoka ndetse hagahita hashyirwaho abantu bahita babasimbura nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga Ubmnews rwo mu Burundi ivuga.

Abajyanama b’umukuru w’igihugu bavugwaho gufatirwa ibihano ni : Willy Nyamitwe, ushinzwe itumanaho, Charles Nkusi, Jean-Claude Karerwa Ndenzako, wigeze kuba umuvugizi wa Perezida Nkurunziza, Godefroid Bizimana, Komiseri mu gipolisi ushinzwe gutegura ingendo z’umukuru w’igihugu, Albert Nasasagare, Jean Marie Rurimirije, Pascal Barandagiye, wahoze ari minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu na Col. Mukwaya Firmin.

Amakuru ateremezwa neza kandi ngo avuga ko Perezida Evariste Ndayishimiye ubwe ari we wagize uruhare muri ibi bintu ndetse ari we ubwe wategetse Gabriel Nizigama kujya kugenzura ko aba bantu bari mu kazi nyuma y’aho byari bimaze iminsi bihwihwiswa ko iyo umukuru w’igihugu agiye mu rugendo rw’akazi mu ntara aba bajyanama be bagera ku kazi gacye.