Omar Machude wajujubije Mozambique ubu akaba ari gushushubikanywa n'ingabo z'u Rwanda ni muntu ki?

Omar Machude wajujubije Mozambique ubu akaba ari gushushubikanywa n'ingabo z'u Rwanda ni muntu ki?

Aug 19,2021

Ku itariki 06/08/2021 ku nshuro ya mbere leta zunze ubumwe za America yashyize ahagaragara urutonde rw’abantu babiri mu bayoboye umutwe w’ibyihebe wa leta ya kislam ukorera muri Mozambique mu ntara ya Cabo Delgado.

 

Abo bantu babiri barimo uwitwa Bonomade Machude Omar wamenyekanye ku mazina menshi anyuranye arimo nka Abu Sulafya Muhamad, cyangwa se Ibn Omar ndetse na Abu Yassir Hassan. Itangazo rya leta zunze ubumwe za America ryerekanaga ko uyu mugabo Hassan ariwe muyobozi mukuru wa leta ya kislam ishami rya Mozambique, naho Omar Machude akaba ari we mugaba mukuru w’ingabo zizo ntangondwa ndetse akaba ashinzwe ibikorwa bijyanye n’imibanire mpuzamahanga muri uwo mutwe w’ibyihebe muri Mozambique.

 

Nubwo ari leta ya kislam ku rwego rw’isi ariko ako gace ko muri Mozambique, kamenyekanye ku izina rya al_shabaab, nubwo byamaze gutangazwa ko nta mikoranire nimwe bafitanye nundi mutwe w’ibyihebe wo muri Somalia nawo witwa al shabaab, icyakora America kandi yemeza ko uyu mutwe wo muri Mozambique ufitanye imikoranire ya hafi na leta kislam ku rwego rw’isi, ndetse bikaba nta kabuza ko ariyo ibatera inkunga.

 

Omar Machude rero bivugwa ko kuri ubu nubwo atariwe muyobozi mukuru wuyu mutwe wo muri Mozambique, ariko afite ijambo rikomeye kuko niwe utanga amabwiriza ya gisirikare ndetse n'ibikorwa byose birimo n’ibitero binyuranye niwe ubitangaho ijambo rya nyuma.

 

Nk’igitero cyabaye mu kwezi kwa gatatu 2021, mu mujyi wa palma bivugwa ko uyu mugabo ariwe wari ukiyoboye sicyo gusa kuko hari n'ibindi byinshi yagiye ayobora, kandi byahitanye abantu benshi cyane.

Nyuma y'imyaka ibiri ingabo za IS ziyobowe na Omar zijujubya abaturage ba Mozambique, iki gihugu cyahisemo kwiyambaza ibihugu by'incuti n'abaturanyi kugirango kigarure umutekano mu duce twari twarigaruririwe n'uyu mutwe. By'umwihariko ingabo z'u Rwanda zigeze muri iki gihugu habaye impinduka ikomeye cyane mu gace ka Cabo Delgado izi nyeshyamba zari zarigaruriye dore ko ubu ibirindiro byinshi byari iby'izo nyeshyamba muri aka gace byamaze gufatwa ndetse n'abaturage bakaba baratangiye gutahuka.

Ingabo za Mozambique n'iz'u Rwanda ziherutse gutangaza ko zigiye guhiga bukware no guta muri yombi Omar Machude na mugenzi we cyane ko amakuru y'ubutasi yerekanaga ko ari mu gace k'icyambu cya Mocimboa Da Praia ziherutse kwigarurira.