Ni iki gitera kubyara impanga? Ese hari icyo wakora ngo uzibyare? Dore ibisubizo kuri ibi bibazo

Ni iki gitera kubyara impanga? Ese hari icyo wakora ngo uzibyare? Dore ibisubizo kuri ibi bibazo

Aug 19,2021

Ubusanzwe bizwi ko buri kwezi hakura intanga imwe y’umugore, iyo ihuye n’iy’umugabo, havuka umwana umwe.

 

. Icyo wakora ukabyara impanga

. Sobanukirwa uko bigenda ngo umuntu abyare impanga

. Aho impanga zitandukanira n'uko bigenda ngo umuntu azibyare

. Wabigenza ute ngo ubyare impanga?

 

Nyamara bitewe n’impamvu tugiye kubona hano hepfo, hari igihe havuka abana barenze umwe, aribo twita impanga. Bashobora kuba babiri, batatu, bane, ndetse bashobora no kurengaho.

 

Impanga zisa (vrai jumeaux/ identical twins)

Izi ni iziba zihuje byose. Isura, igitsina ndetse n’imico mvukanwa (caracteres hereditaires).

 

Biterwa n’iki? 

Iyo umugore amaze gutwita, hagati y’umunsi wa 2 n’uwa 6, hari igihe igi ryisaturamo ibice 2 bingana. Icyo gihe buri gice gikura ukwacyo, bikazatanga abana 2 baba bahuje ibyo twavuze haruguru. Baba bahuje ingobyi kandi. Gusa buri wese aba yifitiye uruzi rwe (omniotic fluid) yihariye.

 

Impanga zidasa (faux jumeaux/non-identical or fraternal  twins)

Izi zo nta na kimwe ziba zihuriyeho gusa zishobora guhuza igitsina cyangwa ntizihuze.

 

Biterwa n’iki byo? 

 

Izi zo ziterwa n’impamvu zitandukanye.

 

Hari igihe intangangabo 2 zinjirira icyarimwe, zigahura n’intangangore imwe. Icyo gihe izi mpanga zivuka zisangiye ingobyi imwe.

Hari igihe umugore arekura intanga 2 cyangwa zirenze icyarimwe. Icyo gihe havuka impanga zidasangiye ingobyi. Iyo ibi bibaye, n’intangangabo zikaza ari ebyiri ebyiri, havuka abana 4, babiri babiri mu ngobyi imwe.

 

KUBYARA IMPANGA BYABA ARI AKOKO?

Kubyara impanga birikora, gusa hari ibishobora kongera amahirwe yo kuzibyara. Muri byo twavuga:

 

√ Kuba umugore agiye kubyara umwana wa mbere arengeje imyaka 35

 

√ Iyo mu muryango wanyu harimo abazibyaye cg abavutse ari impanga (nibyo twise akoko). Niba wifuza kubyara impanga rero wagerageza amahirwe ushakana n'umuntu ufite uwo mu muryango wabo wa hafi wabyaye impanga. Ibi ntibivuze ko byanze bikunze uzazibyara ahubwo hari amahirwe ko na we wazibyara.

 

√ Kuba wari umaze igihe ukoresha imiti yo kuboneza urubyaro. Icyo gihe intangangore zikura ari nyinshi icyarimwe.

 

√ Iyo ufite imbyaro zirenze 6

 

√ Abirabura nibo bakunze kwibaruka impanga kurusha abazungu. Gusa ubushakashatsi ntibwagaragaje impamvu, ariko imibare yerekana ko ari ko bimeze.

 

Niba rero wajyaga ubyibaza, cyangwa ukibaza icyo wakora ngo ubyare impanga turizera ko usobanukiwe.