Umugore yahishuye uko yashakanye n’umuzimu wa Michael Jackson umaze imyaka 12 atabarutse

Umugore yahishuye uko yashakanye n’umuzimu wa Michael Jackson umaze imyaka 12 atabarutse

Aug 20,2021

Umugore witwa Kathleen Roberts yahishuye uko yashakanye n’umuzimu wa nyakwigendera Michael Jackson umaze imyaka 12 atabarutse akaba atazibagirana nk’umwami w’injyana ya Pop kuri uyu mubumbe dutuye.

 

. Yashimangiye ko yashakanye n'umuzimu wa Michael Jackson.

 

Iyi nkuru yagarutsweho na Daily Star, iravuga ko uyu mugore Roberts yatangaje ko we n’umuzimu wa Michael Jackson basezeranye nyuma yo kumwambika impeta y’iroza akamusaba kuzamubera umugore. Uyu mugore bitatangajwe aho akomoka, niwe ubwe wandikiye ikinyamakuru  Daily Star abara iby’iyi nkuru ye.

 

Iki kinyamakuru Daily Star  cyavuze ko uyu mugore yatangaje ko Michael Jackson yamusabye kuzamubera umugore mu birori byarimo Rev. Martin Luther King Jr., icyo gihe Roberts ngo yaravuye mu bwogero. Iyi nkuru yatunguye benshi ikomeza ivuga ko Roberts hari aho yagize ati: “Niyumva nk’uwagatangaza kuko yampisemo nk’umugore, dufata urukundo rwacu nk’aho twibwiraga ko twashakanye. Twagize ibihe byiza n’ibibi ariko Michael, ukuri ni uku sinarekeraho kugukunda”.

 

Uyu mugore yakomeje atangaza uko Michael yamukoreshaga mu bintu bitandukanye ati: “(…) Kuririmba, kubyina, kurya nk’umuntu usanzwe. Iminsi myinshi kuryoherwa kwe byabaga ari ikiruhuko kuruta byose ashimishwa no kwizihirwa ari muri njye tukaganira nk’umugabo wanjye”. Aha yagaragazaga uko umuzimu wa Michael Jackson wakoreshaga umubiri we.

 

Yahishuye ibyo uyu mwami w’injyana ya Pop yakundaga nk’umuzi kuko yaramurimo mbese akoresha umubiri we ati: “Yamvugiragamo igihe cyose yazaga mu cyumba cyo kuruhukiramo turi kumwe”. Yakomeje avuga ko ibyo bihe byaga ari byiza buri wese yita ku wundi mbese bya bindi by’abashakanye.

 

Mu bindi yavuze kuri uyu mugabo yashishuye imwe mu mico yamubonanye avuga ko atakundaga umuntu umuca inyuma akaba yaramutinyaga kandi ngo rimwe na rimwe no gusomana nawe akabitinya. Uyu mugore yavuze ko ibi yabimwubahiraga yongeraho ko ashobora kuba yari yarabitojwe na se, cyokora ngo akenshi yarabyihanganiraga kuko yamukundaga. Yashimangiye ko Michael Jackson yari umuherwe wo ku rwego ruhambaye.

 

Ibyavuzwe kuri Michael Jackson kuva akiriho na nyuma yo kwitaba Imana ni byinshi birimo n’ibitangaje birenze imyemerere ya muntu. Igikundiro cye kubera imibyinire n’ijwi ridasanzwe byamuhaye ubutunzi bw’akayabo k’amadorari. 

 

Agitabaruka muri 2009, ubutunzi bwe bwabarirwaga hejuru ya miliyoni 7 z’amadorari naho muri 2014 hakozwe icyegeranyo kigaragaza ko ubutunzi bwe bubarirwa muri miliyari imwe na miliyoni ijana na makumyabiri n’eshanu z’amadorari. Ubu butunzi bwamuhaye kwibagisha izuru yihinduza uruhu ahinduka umwera!