Nubwo abasore benshi baba bifuza ko bakundana, uyu mukobwa w'uburanga ahamya ko nta myanya y'ibanga agira ndetse ngo ntashobora kubyara - AMAFOTO

Nubwo abasore benshi baba bifuza ko bakundana, uyu mukobwa w'uburanga ahamya ko nta myanya y'ibanga agira ndetse ngo ntashobora kubyara - AMAFOTO

Aug 20,2021

Abahanga bati 'burya umuntu wese agira inenge kuri we', yaba igaragarira buri wese cyangwa se iyo utamenya usibye nyirayo gusa. Umukobwa mwiza w'uburanga Julian Peter wo muri Kenya abasore benshi baramurwanira nyamara we azi neza ko nta myanya y'ibanga agira yewe nta na nyababyeyi agira.

 

Julian Peter, yavukanye ikibazo gikomeye nk'uko yabitanzemo ubuhamya. Uyu mukobwa w'imyaka 29, yavutse adafite igitsina na nyababyeyi yatuma abyara. Avuga ko yavukanye indwara idasanzwe yitwa Mayer-Rokitansky-Küster-Hauser (MRKH).

 

N'ubwo nta gitsina agira, aho cyari kuza hari akamenyetso kamufasha gusohora imyanda. Afite imyaka 17, yizeraga ko wenda azabona imihango y'abakobwa iciye muri ako kamenyetso ariko ntabyo yigeze abona. Yagize “Mfite imyaka 17, nasuye umuganga kugira ngo ansuzume. Sinigeze ngira ibihe byanjye nk'abandi, numvaga wenda nzabona n'imihango ariko byaranze".

Mu nkuru ya Nairobiwire, ivuga ko Julian Peter akiri umwana atigeze abiha agaciro kuko yumvaga nakura azagira igitsina nk'abandi. Amaze gukura yatangiye kubona ko bidashoboka. Yagize ati "Nkiri muto, ntabwo byambabaje cyane kuba nta gitsina, ariko natangiye gukura ngira ipfunwe kubera ko ndi umukobwa mwiza ariko utajya mu mihango nakuranye agahinda".

Julian Peter uvuga ko abasore bakunda cyane kumutereta, yatangaje ko yifuzaga ko yabona imihango, atangira kujya yisuzumisha ku baganga batandukanye ngo barebe ko hari icyo bakora ariko birananirana kuko basanze atanagira nyababyeyi yewe afite n'impyiko imwe gusa.