Visi Perezida wa Kenya William Ruto yannyeze Perezida Kenyatta na Raila Odinga nyuma yo guterwa utwatsi  n'urukiko rw'ubujurire

Visi Perezida wa Kenya William Ruto yannyeze Perezida Kenyatta na Raila Odinga nyuma yo guterwa utwatsi n'urukiko rw'ubujurire

Aug 21,2021

Visi-Perezida wa Kenya, Dr William Ruto, yakinnye ku mubyimba abarimo Perezida Uhuru Kenyatta na Raila Odinga ukuriye abatavuga rumwe n'ubutegetsi, nyuma y'uko Urukiko rw'Ubujurire rutesheje agaciro umushinga wabo wa BBI.

 

. Umushinga wa BBI uhuriweho na Perezida Kenyatta na Raila Odinga wotewe utwatsi n'urukiko rw'ubujurire

. William Ruto yakinnye ku mubyimba Perezida Kenyatta

 

Ku wa Gatanu tariki ya 20 Kanama ni bwo Urukiko rw'Ubujurire muri Kenya rwatesheje agaciro ubujurire bwerekeye umushinga wa BBI uhuriweho na Perezida Uhuru Kenyatta na Raila Odinga utavuga rumwe n'ubutegetsi bwe.

Ni nyuma y'uko muri Gicurasi uyu mwaka Urukiko rukuru rwa Kenya rwari rwatangaje ko uyu mushinga wa guverinoma wo kuvugurura itegekonshinga udakwiye, udakurikije amategeko kandi unyuranyije n'itegekonshinga.

Icyo gihe rwari rwavuze kandi ko Perezida Uhuru Kenyatta yahonyoye itegekonshinga atangiza ikintu ubundi cyagombaga kuva mu gushaka kwa rubanda.

Umushinga w'itegeko ryo kuvugurura itegekonshinga, uzwi cyane nka Building Bridges Initiative (BBI) warimo ibijyanye no kongera abagize guverinoma n'inteko ishingamategeko.

Impinduka zivugwa na BBI zirimo gushyiraho ibiro bya Minisitiri w'Intebe Kenya imaze igihe itagira, gushyiraho uturere (constituencies) dushya 70, no guha imyanya abibagiranye byashoboraga gushyiraho imyanya mishya 300 y'abadepite.

Nyuma y'uko Urukiko rw'Ubujurire rwunze mu ry'Urukuru rugatesha agaciro iby'uriya mushinga wa BBI, William Ruto yifashishije urubuga rwe rwa Twitter yihenura ku bari inyuma yawo.

Ati: "Imana Data wacu wo mu ijuru, yigaragaje ku bwa Kenya akumira ihuriro ry'abazwi, abanyembaraga n'abakomeye mu gusenya Itegeko Nshinga ryacu. Mana yacu fasha ihuriro ry'abatazwi, abashomeri, abahiga n'abahinzi bababaye barwana no guteza imbere ubukungu bwacu uhereye hasi."

Dr William Ruto uhabwa amahirwe yo kwegukana intsinzi mu matora y'Umukuru wa Kenya ya 2023, we n'abamushyigikiye bavugaga ko BBI igamije guha imyanya abasanzwe bakomeye muri politiki, igatuma abagize guverinoma n'inteko baba benshi cyane kandi Kenya ari igihugu cyazahajwe n'imyenda kitabasha kubishyura.

Uhuru Kenyatta na Raila Odinga bari inyuma y'izi mpinduka bo bavugaga ko zari kurangiza iby'uko 'uwatsinze atwara byose' biri muri politiki ya none ya Kenya, kenshi bikurikirwa n'amakimbirane agwamo abantu benshi.

Raila Odinga abinyujije kuri Twitter ye yavuze ko icyemezo cy'urukiko rw'ubujurire kitarangije ibiganiro byerekeye BBI, bityo ko abafatanyabikorwa bagize uruhare muri uriya mushinga bazifatira umwanzuro, gusa akavuga ko yumva bagomba gukomeza gutera intambwe igana imbere.