Uganda: Umugenerari wa 3 yitabye imana mu kwezi kumwe

Uganda: Umugenerari wa 3 yitabye imana mu kwezi kumwe

Aug 21,2021

Igisirikare cya Uganda na Polisi y'iki gihugu, bemeje ko Maj Gen Paul Lokech wari Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi yitabye Imana kuri uyu wa Gatandatu.

 

. Maj Gen. Paul Lokech yapfuye bintunguranye

. Undi musirikare ukomeye muri Uganda yitabye Imana

 

Inkuru y'Urupfu rw'uyu musirikare yemejwe n'Umuvugizi w'Ingabo za Uganda, Brig Flavia Byekwaso mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye.

Ati: "Umuryango wa UPDF ubabajwe no gutangaza urupfu rw'Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi Maj Gen Paul Lokech. Inkuru irambuye iraza nyuma. Roho ye iruhukire mu mahoro."

Martin Ochola Okoth uyobora Polisi ya Uganda we yavuze ko Gen Lokech yitabye Imana azize urupfu rutunguranye, akaba yaguye iwe mu rugo. IGP Okoth yavuze ko icyateye urupfu rw'uriya wari umwungiriza we na gahunda yo kumushyingura bitangazwa nyuma.

Cyakora cyo hari amakuru avuga ko uyu mugabo yaba yazize ivura ry'amaraso.

Maj Gen Paul Lokech yari Umuyobozi Wungirije wa Polisi ya Uganda kuva mu Ukuboza 2020 asimbuye Maj Gen Sabiiti Muzeeyi.

Uyu mugabo azwiho kugira uruhare rukomeye mu guhashya iterabwoba muri Uganda, dore ko yigeze kuyobora operasiyo zikomeye za Polisi zafatiwemo abarwanyi batari bake b'umutwe wa ADF urwanya ubutegetsi bwa Uganda.

Lokech kandi yayoboye ibikorwa bitandukanye by'ingabo za Uganda muri Somalia byaguyemo abarwanyi batari bake bo mu mutwe wa Al Shabaab.

Apfuye nyuma y'abandi bajenerali ba Uganda barimo Maj Gen Stephen Rwabantu na Lt Gen Pecos Kutesa bombi bapfuye muri uku kwezi.