Umubirigi Vincent Lurquin washatse kunganira Rusesabagina nta burenganzira abifitiye yirukanwe ku butaka bw'u Rwanda
Umuyobozi Mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka (Immigration), Lt Col. Regis Gatarayiha yatangaje ko umunyamategeko w’Umubiligi, Me Vincent Lurquin yakoze icyaha gihanwa n’amategeko ubwo yashakaga kunganira Paul Rusesabagina mu rukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka kandi nta burenganzira yabiherewe.
Gatarayiha yabitangarije RBA kuri uyu wa 21 Kanama 2021 ubwo uru rwego rwari rumaze kwirukana uyu munyamategeko ku butaka bw’u Rwanda, rukanategeka ko atazabugarukaho hashingiwe ku biteganwa n’amategeko y’igihugu.
Yavuze ko ubundi Me Lurquin aza mu Rwanda yari afite uruhushya rwo gukora ubukerarugendo, aho gukora ibyo gusa aza kugaragara muri uru rukiko yambaye imyenda y’akazi, yiteguye kunganira Rusesabagina.
Gatarayiha yagize ati: “Icyo rero ni icyaha iyo ukoze akazi udafite uruhushya rwo gukora, twebwe nk’urwego rw’abinjira n’abasohoka ni icyaha kigengwa n’amategeko kandi gihanwa kuko ibyo uba wakoze biba bitandukanye n’ibyo uruhushya rwo gusura rukwemerera.”
Uru rwego rumaze kubona Me Lurquin mu rukiko yambaye umwambaro w’umwavoka, ngo rwamuhamagaye, rumubaza impamvu yabikoze, asubiza ko yari azi ko kuba yemerewe kuza mu Rwanda, bimwemerera gukora ikintu icyo ari icyo cyose.
Gatarayiha ati: “Twamubwiye ko ibyo bintu ari ukwirengagiza niba ari umuntu wize amategeko koko, ibyo ni ukwirengagiza ni ukwigiza nkana, kimwe n’uko iwabo mu Bubiligi, nta Munyarwanda wagenda ngo atangire gukora akazi, atabyemerewe n’amategeko, atanabifitiye uruhushya.”
Me Lurquin usanzwe ari umwunganizi wa Rusesabagina kuva ubwo bombi bari bakiri mu Bubiligi, yagaragaye mu rukiko yambaye uyu mwambaro tariki ya 20 Kanama 2021. Urugaga rw’abavoka mu Rwanda rwahise rusaba ko akurikiranwa, rushingiye ku kuba yarishe amategeko.