Capt. Wanderi abona igihe kigeze ngo u Rwanda rwohereze abasirikare kabuhariwe muri Ethiopia
Umusirikare w'Umunyakenya usanzwe akora ubusesenguzi ku bijyanye n’umutekano, Capt. (Rtd) Collins Wanderi abona igihe kigeze ngo u Rwanda rwohereze abasirikare kabuhariwe muri Ethiopia kugira ngo ruhagarike intambara ishingiye ku moko iri kuberayo.
Capt. Wanderi umaze iminsi ashima umusanzu w’ingabo z’u Rwanda mu butumwa bw’amahoro ku mugabane wa Afurika, by’umwihariko muri Repubulika na Centrafrika na Mozambique, mu butumwa yatambukije kuri Twitter kuri uyu wa 22 Kanama 2021, yagarutse ku mateka mabi iki gihugu cyanyuzemo.
Muri aya mateka ya jenoside yakorewe Abatutsi, Capt. Wanderi avuga ko Ethiopia yohereje ingabo mu Rwanda muri Gicurasi 1994 kugira ngo zitange umusanzu mu kuyihagarika, hamwe n’ibindi byaha byibasiraga inyokomuntu.
Ethiopia muri iki gihe nayo irimo intambara hagati ya Leta nkuru n’umutwe witwaje intwaro wa TPLF uharanira ubwigenge bwa Leta ya Tigray, hakaba hari impungenge z’uko ishobora kuvukamo ishingiye ku moko.
Capt. Wanderi avuga ko igihe cyaba kigeze, Perezida Kagame akibuka ineza ya Ethiopia, na we akoherezayo abasirikare kabuhariwe. Ati: “Wenda ni cyo gihe ko Perezida Paul Kagame yakwitura, akohereza abasirikare kabuhariwe ba RDF bagahagarika intambara ishingiye ku moko n’ubwicanyi muri Ethiopia.”
Uyu musirikare yavuze ko “u Rwanda rufite ubushobozi, rutazategereza icyemezo cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, icy’Umuryango w’Abibumbye cyangwa se icy’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.”
Intambara hagati y'ingabo za Leta ya Ethiopia na TPLF yatangiriye muri Tigray kuva mu Gushyingo 2020. Ubu imaze kwagukira mu zindi Leta zirimo Amhara na Afar, hari impungenge z'uko izakwira igihugu cyose.